Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'umukobwa
Umwarimu wigisha ku ishuri riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigisha.
Ibi ngo byabaye ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2025.
Amakuru avuga ko kuva ku wa 6 Werurwe 2026, uwo mwana ngo atigeze ataha bituma batangira kumushakisha.
Bivugwa ko mu gitondo cyo ku wa mbere aribwo ababyeyi be bagiye ku ishuri basaba ubuyobozi kubafasha kumushakisha. Bamwe mu barimu ngo bari babonye uwo mwana yinjira mu cyumba cy’uwo mwarimu batanga ayo makuru.
Uyu mwana w’umukobwa ngo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, akaba afite imyaka 16 mu gihe uwo mwarimu we yigishaga kuri icyo kigo ndetse yabaga mu icumbi rya mwarimu.
Ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwakaga urufunguzo uwo mwarimu ngo yararwimanye, aza kurutanga nyuma habanje kubaho impaka nyinshi, bagiyeyo basanga uwo mwana araryamye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mwarimu yahise atabwa muri yombi.
Yagize ati “Ejo twahawe amakuru n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ko hari umwarimu wari umaranye iminsi umunyeshuri yigisha iwe, kuva ku wa Gatandatu yabaga mu cyumba cye mu icumbi rya mwarimu. Baduhaye amakuru ko arimo imbere mu cyumba tujyayo tumusangayo, umwana twamujyanye kwa muganga, umwarimu ajyanwa kuri RIB kugira ngo akurikiranwe icyo cyaha.’’
Yasabye abarimu guha abana uburere bwiza bwatuma bavamo Abanyarwanda beza babasha gukorera igihugu, aho kubasambanya.
Ati “Umurezi afite inshingano zo kurera umwana akamuha uburere buboneye bwamufasha kuzavamo Umunyarwanda twifuza, ntabwo akwiriye kuba ari we usambanya umwana afiteho inshingano, tuributsa abarezi rero kurerera u Rwanda no kwigisha abana indangagaciro nziza bitandukanye n’ibyakozwe na mugenzi wabo.’’
Kugwza ubu uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore, mu gihe umuryango w’uwo mwana watanze ikirego ndetse banamujyana kwa muganga.


Kinyarwanda
English
Swahili









