Ndasaba ikintu kimwe gusa! KNC yashotoranye mbere yo guhura na APR FC
Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuliza Charles, yatangaje ko yifuza kwihimura kuri APR FC nyuma yo kujya asezererwa mu gikombe cy’Amahoro n’iyi kipe mu bihe byashize ariko ntiyemere uburyo byabayemo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, harakomeza igikombe cy’Amahoro hakinwa imikino ibanza ya ¼. Umwe mu mikino itegerejwe ni uw’ugomba guhuza ikipe ya Gasogi United na APR FC, uzaba saa Moya z’ijoro.
Ni umukino uzakirwa na Gasogi United, watangiye gushyuha cyane bitewe n’amagambo KNC akomeje gutangaza nubwo benshi bavuga ko aba arimo gushyushya cyane kugira ngo hazaze abafana benshi yinjize amafaranga nubwo avuga ko APR FC nta bafana ikigira.
Mu kiganiro rirarashe KNC yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko kimwe mu bituma igikombe cy’Amahoro kibiha ari uko abasifuzi basifura nabi bagafasha amwe mu makipe akomeye bagapyinagaza amakipe mato.
Yagize ati “ Ikizatuma iki gikombe kibiha kurusha ibindi, ni imisifurire mibi ikumira uburyohe bwacyo. Kwitwa ko ikipe ikuze, ifite ibikombe byinshi, ntabwo bisobanuye kuyibera mu kibuga. APR FC ize tuyitere cyangwa idutere, buri wese agende avuga ko ikipe idukubise cyangwa tuyikubise.”
Perezida wa Gasogi United, yagaragaje ko azatsinda ikipe ya APR FC ahubwo asaba abakunzi b’umupira w’amaguru kuzaza ari benshi muri uyu mukino kuko bazataha bavuga ibindi bitandukanye n’ibiri mu mitwe yabo.
Yagize ati “ Njyewe nemera ko ikipe iyo ari yo yose iki gikombe yagitwara. Iki gikombe cyaryoha mu gihe habamo gutungurana. Ndashaka kubabwira ko abanyizera ku munsi w’ejo Saa moya bazaze kuri Sitade, bazahava bavuga amagambo kandi bizaba na byiza.”
KNC avuga ko mu mikino yagiye asezererwa, nta na rimwe yigeze ananirwa gukina ahubwo APR FC yafashwaga n’abasifuzi bakanga ibitego yatsinze.
Yagize ati “ Mu gikombe cy’Amahoro nta na rimwe nakivuyemo ari uko nananiwe gukina, n’ikimenyimenyi navuyemo buri wese avuga ngo iyi kipe yari yishe iyi ariko bikarangira batwerereye uwo narushije. APR FC nayivanyemo mu gikombe cy’Amahoro, imvanamo rimwe ariko nabwo nabyo nemera. Uku niko kujurira."
Yakomeje agira ati " Ndasaba ikintu kimwe gusa, ibaze bibaye ari wowe ubiteye, ibaze bibaye udahari."
Ikipe ya APR FC na Gasogi United zimaze imyaka itatu zihura mu mikino y’igikombe cy’amahoro. Mu mwaka wa 2024, Gasogi United yasezereye APR FC, maze umwaka ushize wa 2025, APR FC isezerera Gasogi United.
Iki gikombe giheruka gutwara na APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade Amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









