issa
Rwabuhihi yavuye muri AS Kigali yerekeza muri Kiyovu Sports

Aug 12, 2025 - 09:10
 0

Myugariro w’umunyarwanda, Rwabuhihi Aime Placide wakinaga muri AS Kigali yerekeje muri Kiyovu Sports.

Umwaka ushize w’imikino nibwo Rwabuhihi Placide yerekeje muri AS Kigali nyuma yo kumara muri APR FC imyaka ine kuva muri Saison ya 2018-2019. AS Kigali bivugwa ko ifite ikibazo cy’amikoro ndetse akaba ari nayo mpamvu irimo gutakaza abakinnyi yari ifite beza.

Uyu musore yiyongereyemo mu gihe Kiyovu Sports imaze ibyumweru birenga 3 irimo gukora imyitozo. Iyi kipe ikomeje kongerera amasezerano abakinnyi ndetse inasinyisha abashya bagomba kuyifasha umwaka utaha w’imikino.

Kiyovu Sports iheruka kongerera amasezerano umwana ukiri muto, Mutunzi Darcy aho yasinye amasezerano y’imyaka 3. Iyi kipe kandi yongeyemo amaraso mashya mu bwugarizi ndetse inasinyisha Uwimana Yakubu uturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Kiyovu Sports imaze igihe iganiriza abakinnyi barimo Cedrick Amis ndetse nawe bivugwa ko yamaze gusinya muri iyi kipe. Undi mukinnyi bivugwa ko yasinye ni Nsanzimfura Keddy wakinaga muri Gorilla FC umwaka ushize.

 Rwabuhihi Aime Placide yerekeje muri Kiyovu Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rwabuhihi yavuye muri AS Kigali yerekeza muri Kiyovu Sports

Aug 12, 2025 - 09:10
Aug 12, 2025 - 09:11