issa
Umutoza wa Police FC yababajwe n’abakinnyi be batatu batumye abura intsinzi kuri Rayon Sports

Mar 13, 2026 - 08:23
 0

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yababajwe cyane n’abakinnyi be barimo Kwitonda Alain Bacca bahushije ibitego mu mukino iyi kipe yakinnyemo na Rayon Sports bituma abura intsinzi.

Ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports yasuye Police FC mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino wari ukomeye kuko warimo gucungana cyane ariko urangwa no guhusha ibitego ku mpande zombi.

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yababajwe cyane n’abakinnyi barimo Kwitonda Alain Bacca, Ekeson Okorie ndetse na Issa Yakubu bamutengushye kuri uyu mkino bagahusha ibitego bitanu cyangwa bitandatu avuga ko byagombaga gutuma batahana intsinzi.  

Yagize ati “ Uko ni ko mbona umusaruro w’umukino. Sinishimiye na gato uko warangiye kuko niba mwabonye umukino, twapfushije ubusa amahirwe menshi cyane yo gutsinda. Twapfushije amahirwe atanu cyangwa atandatu yo gutsinda ibitego. Bacca yapfushije ubusa amahirwe abiri, Okorie na we yapfushije ubusa abiri, Yakubu na we yapfushije ubusa amahirwe abiri kuri kufura. Iyo ubonye ayo mahirwe yose agapfushwa ubusa, biragoye gutsinda umukino.”

Yakomeje agira ati “ Sinishimye kuko kenshi dukina neza, tukayobora umukino, tugahusha amahirwe yo gutsinda. Uyu munsi byabaye uko. Mu irushanwa rya Peace Cup, iyo utsinze igitego kimwe cyangwa bibiri bifasha cyane ikipe kubona itike yo kujya mu kindi cyiciro.”

Ben Moussa yagaragaje ko nubwo abakinnyi be bamutengushye ariko bitamuca intege kuko ari abe ariko kandi nubwo bigaragara ko ikipe yampanuye urwego ariko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kuzamuka.

Yagize ati “ Ntabwo navuga ko nacitse intege, kuko aba bakinnyi ni abanjye kandi dukorana buri munsi. Ni bo batumye tugera muri ¼ cy’irangiza kandi dufite amanota 37 muri shampiyona. Ariko rimwe na rimwe ikipe igira igihe impanuka mu mikinire, ariko tugomba gukora uko dushoboye tukongera tukazamuka.

Abasatira izamu bagomba gukora cyane kandi bagomba kwitegura mu mutwe. Ubu ni igihe cyo kugira umwuka mwiza w’intsinzi, gutaha izamu no gutsinda. Nizeye ko mu mukino utaha tuzabasha gukoresha neza amahirwe tubona.”

Ikipe ya Police FC kunanirwa gutsinda mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro, bisa nkaho amahirwe atari ku ruhande rwayo ariko mu mukino wo kwishyura ibashije kubona igitego biri mu byayongerera amahirwe yo kugera muri ½ kuko izaba iri hanze kandi yo yirinze kwinjizwa igitego iri mu rugo.

Ikipe ya Police FC ikomeje kutitwara neza mu mikino iheruka kuko uyu mukino yanganyije na Rayon Sports ubaye umukino wa munani wikurikiranya ikinnye itabasha kubona amanota atatu. 

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa Police FC yababajwe n’abakinnyi be batatu batumye abura intsinzi kuri Rayon Sports

Mar 13, 2026 - 08:23
Mar 13, 2026 - 08:28