FERWAFA yahaye umugisha icyifuzo cya Rayon Sports
Umunsi w'Igikundiro wa Rayon Sports, itariki ugomba kuberaho yemejwe.
Ku mbuga nkoranyambaga za Yanga Africans, hamaze iminsi hacishwaho amafoto y'ubuyobozi bwa Yanga Africans ndetse n'ubuyobozi bwa Rayon Sports hemezwa ko iyi kipe yo muri Tanzania izaba iri mu Rwanda kuri Rayon Day.
Byavugwaga ko tariki 15 Kanama 2025, ari bwo uyu munsi wa Rayon Sports uzaba ariko ntabwo byari byaremejwe na Rayon Sports kuko hari hategerejwe ibaruwa iturutse muri FERWAFA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko umunsi Rayon Sports yifuje kuzakoreraho ibirori yemejwe na FERWAFA.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu munsi ushobora kwimurwa bitewe nuko, FERWAFA yashakaga kwimura Super Cup igomba guhuza Rayon Sports na APR FC igakinirwa kuri Sitade Amahoro nyuma yaho igihe cyari cyateganyijwe cya tariki 8 Kanama 2025, muri iyi sitade hazaba haberamo amahuriro y'Abahamya ba Yehova.
Umunsi w'Igikundiro uzata tariki 15 Kanama 2025, ubere kuri Sitade Amahoro. Umukino uzahuza Rayon Sports na Yanga Africans uzatangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Engineer Hersi uyobora Yanga Africans na Twagirayezu Thadee uyobora Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









