issa
Marine FC yanize APR FC mu mukino itari ifitiwe icyizere

Mar 7, 2026 - 17:44
 0

Ikipe ya Marine FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2, mu mukino abantu benshi bahaga icyizere APR FC cyo gutahana amanota atatu imbumbe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Rubavu gukina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.

Ku munota wa Gatanu gusa, ikipe ya Marine FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ndombe Vinjile nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe ariko bigizwemo uruhare n’aba myugariro ba APR FC. Ikipe ya Marine FC ku munota wa 41, yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Mbonyumwami Thaiba giturutse ku mupira mwiza yahawe na Ndombe Vinjile.

Igice cya kabiri ku mpande zombi cyagarukanye imbaraga nyinshi ariko ubona ko Marine FC yahisemo kugarira kugira ngo irinde ibitego yabonye mu gice cya mbere. 

Ku munota wa 46, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Iyi kipe kandi ku munota wa 56 yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara kuri Penalite nyuma yo gukora umupira ku mukinnyi wa Marine FC mu rubuga rw’umuzamu.

Umukino waje gukomera cyane ariko ubona ko muri uyu mukino Marine FC itigeze igaragaza gutanga inda ya bukuru kuri APR FC kuko urebye ibitego yahushije ni bya bindi bidahushwa. APR FC yaje gutakaza umukinyi wayo, Niyigena Clement wagize imvune ikomeye bituma asohorwa mu kibuga atwawe kuri Burankari.

Ikipe ya APR FC yabuze amahirwe akomeye mu minota 6 bongeyeho kuko abakinnyi barimo Mugisha Gilbert na William Togui bateye amashoti akomeye mu izamu rya Marine FC ryari ririnzwe na Irambo Vally ariko igitego kirabura umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2. 

Ikipe ya Marine FC yagaragaje umukino mwiza uyu munsi ndetse ibyavugwaga ko uraba woroshye cyane ku ruhande rwa APR FC ariko wavuga ko atari ko byari bimeze kuko harimo gukanirana cyane.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya na Marine FC yagize amanota 43 iguma ku mwanya wa kabiri, mu gihe Marine FC yo kunganya byatumye igira amanota 30, ijya ku mwanya wa 10.

AMAFOTO: RBA

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373