Bugesera FC yaciwe ibihumbi 500 Frw
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Bugesera FC igomba kwishyura ibihumbi 500 Frw.
Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki 19 Kanama 2025, mu itangazo FERWAFA yashyize hanze ivuga ko nyuma yo kuzuza ibisabwa iyi kipe yakuriweho ibihano yari yarahawe
FERWARWA kandi yavuze ko Bugesera FC, yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda, ariko ko igomba gutanga ibihumbi 500 Frw kubera ibyo itari yujuje.
Yagize ati “ Nyuma y’uko ikipe ya Bugesera FC yujuje ibisabwa ikabitanga ndetse igatanga ubujurire isaba gukurirwaho icyemezo cy’uko itari yemerewe gukina muri Rwanda Premier League uyu mwaka, ubu iyi kipe ubujurire bwayo bwemerewe icyemezo cyakuweho yemerewe kuzakina ariko yaciwe ampande y’ibihumbi 500 Frw byatewe n’amakosa yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa bwa mbere.”
Ibi byabaye bikurikiye amakipe FERWAFA yashyize hanze yujuje ibisabwa ariko yemeza ko Bugesera FC itemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda bitewe nuko yari yasabwe ibyangombwa ntibyuzuze.
Amwe mu makipe yaciwe ampande arimo Rayon Sports na APR FC ndetse n’izindi zaciwe ibihumbi 200 Frw. Amakipe yari yemerewe gukina Shampiyona arimo Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.



Kinyarwanda
English
Swahili









