issa
Kuki Bayern Munich itari mu makipe Perezida yashimiye kandi ikorana n’u Rwanda?

Apr 16, 2026 - 11:29
 0

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiraga amakipe akorana n’u Rwanda yageze muri ½ cya UEFA Champions League ntabwo yigeze agaragaza gushimira Bayern Munich kandi nayo ikorana n'u Rwanda.

Nyuma yaho ikipe ya Arsenal FC, Paris Saint Germain, Atletico Madrid ndetse na Bayern Munich, zageze muri ½ cya UEFA Champions League, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagaragaje kwishimira amakipe arimo Arsenal FC, PSG na Atletico Madrid kuko zisanzwe zikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Benshi bategereje kubona ubutumwa bwishimira ikipe ya FC Bayern Munich ntibabubona ariko icyatumye FC Bayern Munich itaza muri aya amakipe ni uko idakorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ahubwo yo yasinyanye amasezerano n’u Rwanda mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe nawe ni umwe mu bayobozi bakomeye bagaragaje kwishimira kwitwara neza kw’aya makipe asanzwe akorana n’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko ari ibintu byihariye cyane kandi bidasanzwe. Yagize ati “ Amakipe ane ageze mu mikino ya ½ cya UEFA Champions League. Amakipe atatu yambara visit Rwanda (Arsenal FC, PSG na Atletico Madrid), indi imwe ni Bayern Munich isanzwe ikorana n’u Rwanda mu kuzamura impano. Ni ibintu byihariye kandi bidasanzwe.”

Ikipe ya Arsenal FC na Atletico Madrid umukino ubanza zizahura uzaba tariki 29 Mata 2026, naho umukino ubanza uzahuza FC Bayern Munich na Paris Saint Germain izakina tariki 28 Mata 2026.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kuki Bayern Munich itari mu makipe Perezida yashimiye kandi ikorana n’u Rwanda?

Apr 16, 2026 - 11:29
Apr 16, 2026 - 13:06