issa
Umutoza wa APR FC arabona ikibazo mu mipangire y’imikino ya shampiyona kuri iyi kipe

Nov 29, 2025 - 11:09
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, ntabwo anyuzwe n’uko ikipe ye yitwaye ariko akabona ikibazo mu mipangire y’imikino ya Shampiyona kuri iyi kipe

Ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC yakinnye umukino na AS Kigali, urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino utari woroshye cyane kuko ikipe ya APR FC yatsinze igitego mu gice cya mbere ariko iza kwishyurwa mu gice cya kabiri.

Nyuma y’umukino habaye ikiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa APR FC agaruka kuri uyu mukino ndetse yemeza ko bagombaga gutsinda kuko bahushije uburyo bwinshi bwagombaga kubaha amanota atatu.

Yagize ati “ Rwose, murabizi, nta mutoza wishima adatsinze. Nzakomeza kujya nishima igihe cyose natsinze. Nibyo ejo hashize twaratsinze (Marine FC), ariko uyu munsi umukino watunaniye mu byukuri. Babonye uburyo inshuro imwe gusa yavuyemo igitego kuri koroneri, kandi twe twahushije ibitego 3 cyangwa 4 bitagombaga guhushwa. Tugomba gukora cyane, Shampiyona iracyari ndende. Uyu ni umukino wa 7 cyangwa uwa munani, haracyari imikino 22 yo gukina. Tugomba gukomeza gukora no kurwaza abakinnyi bafite ibibazo by’imvune.”

Umutoza Abderrahim Taleb, yatangaje ko uburangare no kutita ku bakinnyi ba AS Kigali mu gihe cy’imipira y’imiterekano ni kimwe mu byakozeho APR FC iza kwishyurwa iki gitego.

Yagize ati “ Ikosa ryabaye rimwe gusa, kudakurikirana umupira wari uvuye muri koroneri. Nta ‘markage’ twakoze neza, ni ho igitego cyaturutse. Nyamara twari twamaze kwiga ku wo duhanganye, twari tuzi ko ari ikipe yicara igategereza uburyo bwo gutera imipira y’imiterekano. Ni yo mpamvu kubona igitego kuri koroneri biba bidasa neza. Ni ikibazo tugomba gukoraho. Uyu munsi kandi kubura Nshimiyimana Yunusu, wakinnye imikino yose hari ibisubizo byinshi twabuze kuko yavunitse. Tugomba gukora ku kintu cy’imipira y’imiterekano cyane cyane kumenya gufata uwo muhanganye.”

Abderrahim Taleb abona ikibazo mu mikino APR FC irimo gukina yegeranye cyane ndetse abona bigira ingaruka ku bakinnyi bakiri bato. Uyu mutoza yemeza ko yafashe umwanzuro wo kudakoresha imyitozo ikomeye muri iyi minsi ahubwo azakoresha iyoroheje akita cyane ku gukoresha amashusho gusa.

Yagize ati “ Abakinnyi bagiye gukorerwa massage, baruhuke, barebe amashusho y’umukino, hanyuma twitegure undi mukino. Ntituzanakorana imyitozo, kuko bishoboka gute ko ukina imikino 3 mu minsi 5 hanyuma ukagira undi mukino mu minsi 2? Biragoye ku bakinnyi bato. Tuzaruhuka, turuhure umubiri, tujye ahakorerwa imyitozo, turebe amashusho y’umukino. Imyitozo ni myitozo yoroshye cyane yo gukuraho umunaniro, ntabwo twakora imyitozo iremereye.”

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, ntabwo arimo kwemerwa n’abakunzi b’iyi kipe bijyanye n’imitoroze ye. Uyu mutoza ariko ashyigikiwe cyane n’ubuyobozi aho bavuga ko akirimo kubaka ibintu bye bizeye neza ko bizatanga umusaruro mu minsi iri imbere.

APR FC nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1, byatumye irara ku mwanya wa kabiri inyuma ya Police FC n’amanota 15 mu gihe ikipe zirimo Gasogi United ndetse na Musanze FC zitarakina imikino ya Shampiyona y’umunsi wa cyenda.

APR FC yabuze amanota atatu nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa APR FC arabona ikibazo mu mipangire y’imikino ya shampiyona kuri iyi kipe

Nov 29, 2025 - 11:09
Nov 29, 2025 - 11:11