Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo 20 yabonetse mu kiyaga cya Muhazi
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gishari hashyinguwe imibiri 21 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo imibiri 20 yabonetse mu kiyaga cya Muhazi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwavuze ko ibikorwa byo gushakisha imibiri y'Abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi buzakomeza kugira ngo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.
Ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, hibutswe ku nshuro ya 32, Abatutsi biciwe ahahoze hakorera komini ya Muhazi n'ahandi mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana. Mu butumwa bwahatangiwe, hasabwe ko abafite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bayatanga ndetse ubuyobozi bw'Akarere busabwa gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushakisha imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi nyuma yo kubicira mu myaro itandukanye.
Uwatanze ubuhamya yagarutse ku bitero byishe Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini ya Muhazi, agaragaza uruhare rukomeye muri ibyo bitero abari abasirikare ba Leta n'Abajandarume bari bayoboye ibitero byarimo interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahahungiye Kuri komini Muhazi kuva tariki ya 15 Mata 1994.
Pasiteri Pierre Celestin Kamasa, wari uhagarariye abashyinguye ababo mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gishari, yashimiye Leta y'Ubumwe anasaba abarangije igihano kubera guhamwa n'icyaha cya Jenoside gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Turaririra abacu ariko turanahozwa, dushimira ubuyobozi bwa Leta y'Ubumwe bufata igitambaro bugahanagura amarira yacu, girinka ni uguhanagura amarira ni ukugira ngo batuvure, kuvuzwa, kubakirwa amazu n'ibindi ntabwo nabirondora kuko bakomeje kuvugwa nutanze ubuhamya uvuye aha arabivuze."
Pasiteri Kamasa yakomeje agira ati "Abava mu magororero nibaze duturane tubane, ariko baduhe n'amakuru, natwe twe guheranwa kuko nk'ubu abapolisi bo mu ishami rya Marine iyo bazenguruka Muhazi yose byari kandi bikwiye ko twamenya amakuru y'ahari imibiri baba barimo gushakisha."
Pasiteri Kamasa yanashimiye Polisi ishami rishinzwe n'umutekano wo mu mazi ryakuye muri Muhazi imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati "Ishami rya Polisi ikorera mu mazi turarishimira cyane, hariya mu gukono twari dufite ikibazo, hari abantu bacu, niho haje gukurwa imwe mu mibiri iri aha."
Hari uburyo bwinshi twatekereje nkuko mwabidufashije, Marine ikajya mu mazi ariko iriya Muhazi amazi atemba ajyamo, niyo mpamvu harimo ibyo bita ibiguza, ibyo bitwikiriye abantu bacu benshi niko dukeka, hari imashini yitwa foko buriya bimashine bijya biterura bigacukura bihagaze hamwe.
Kiriya kimashini kibonetse kikajya hariya twita ku ishusho ya Bikiramariya, hatikiriye abantu bacu benshi, kikajya kegura kikazamura ibiguza imusozi, n'uriya mugano uri hariya tujya dushyira indabo nawe ugasa nuwegurwa, turumva dukeka ko hari imibiri yamereyeho biriya bintu byose byo mu biguza."
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana Madamu Musabyeyezu Dative mu butumwa bwe yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati "Abo twaganiriye nabo bagarukira kujya mu bitero no ku mabariyeri, ukagira ngo izo bariyeri zari iz'umurimbo kandi tuzi icyo zakoreweho. Uwo bahannye akirega akemera icyaha agarukira ku kujya kuri mabariyeri, akemera kujya mu bitero ariko ntiyemere icyo yagikozemo, ngayo amakuru tugarukiraho ku bireze bakemera icyaha."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu bikorwa byo gushakisha imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu biciwe mu Kiyaga cya Muhazi.
Yagize ati " Ku busabe bwasabwe na pasiteri Kamasa byose ndabizeza tuzabikora, tuzi ko dufitiye umwenda abavandimwe bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niyo mpamvu uwo mwenda tuwufite nk'abaturage b'umutima, tuwufite nka Leta, kugirango dukomeze gukorera hamwe no gushakisha iriya mibiri itaraboneka.
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "tuzakomeza nkuko wabisabye dushakishe iriya mibiri nubwo twabitangiye dufatanyije na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, twageze ku myaro myinshi ariko hari n'iyo tutarageraho, iyo yose nagirango nkwizeze ko tuzayigeraho kugirango dushakishe iriya mibiri."
Imibiri 21 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gishari, harimo 20 yavanwe mu kiyaga cya Muhazi. Mu Murenge wa Gishari hari inzibutso ebyeri ziruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irenga 6000. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Rwa Gishari rwashyinguwemo imibiri irenga 1,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhunda rwashyinguwemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irenga 5,000.

Kinyarwanda
English
Swahili









