issa
Kenya: Benshi batangiye kwinubira ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse

Apr 16, 2026 - 12:46
 0

Guverinoma ya Kenya ibinyujije mu Rwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri peteroli EPRA, yatangaje izamuka ry’ibiciro bishya bya lisansi na mazutu, bitewe n’izamuka ry’ibiciro byo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga, ibintu abahatuye bakomeje kwinubira.

Ibiciro byazamutse ni lisansi yazamutseho amashilingi ya Kenya 28.69 kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho amashilingi 40.3 kuri litiro. Ibi byatumye muri Kenya litiro imwe ya lisansi igera ku mashilingi 206.97 ya Kenya hafi 2,070 Frw, mu gihe mazutu yageze ku mashilingi 206.84 kuri litiro asaga 1,760 Frw, uretse ko mbere y’uko ibi biciro bizamuka nta litiro yarenzaga 1,200 Frw.

EPRA, urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya, ruvuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli icyo gihugu gitumiza ku masoko mpuzamahanga.

Nyuma y’iri tangazo ry’ibiciro bishya, benshi mu batuye Kenya batangiye kubyinubira bavuga ko hari abatwara ibinyabiziga biganjemo abatwara abagenzi byateye kongera amafaranga ya tike bitwaje ibyo biciro ndetse n’abacuruzi basanzwe bacuruza ibyo kurya nabo bitwaje iryo zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bakongeza ibiciro by’ibyo bacuruza.

Nubwo iri zamuka ry’ibiciro ryateye benshi mu bakoresha lisansi na mazutu mu binyabiziga guhagarika ingendo zimwe na zimwe, amakompanyi atwara abantu n’ibintu nayo ababajwe n’uko ibyo biciro bya lisansi na mazutu byazamutse ariko nanone bikaba bitarimo no kuboneka ku masitasiyo yabo.

Uyu mwaka muri Werurwe, igipimo cy’izamuka rusange ry’ibiciro ku masoko muri Kenya cyari kuri 4.4%, kizamutseho gato ugereranyije na 4.3% cyariho muri Gashyantare, ibyo abatuye Kenya bavuga ko bishobora gukomeza kuzamuka mu mezi ari imbere bitewe n’iri zamuka rya lisansi na mazutu ku masoko mpuzamahanga.

Kenya ni kimwe mu bihugu muri Afurika byagizweho ingaruka zikomeye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga bitewe ahanini n'ibiciro by’ibiribwa nabyo bwiyongera mu gihugu imbere.