issa
Perezida Trump yakomoje ku muganda ukorwa mu Rwanda

Aug 12, 2025 - 14:26
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakomoje ku gikorwa cy’umuganda rusange umenyerwa mu Rwanda, ndetse n'ibihugu bimwe bikaba byaratangiye gufatira icyitegererezo kuri iki gikorwa.

Yabivuze ku wa Mbere, tariki 11 Kanama 2025, asobanura ko hari ibihugu bifite abaturage bafata umunsi runaka bagakora isuku aho batuye.

Umuganda, uzwi nk’umwihariko w’u Rwanda, wanakurikijwe n’ibihugu bimwe, cyane cyane aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye mu butumwa bw’amahoro nko muri Centrafrique. 

Trump mu magambo ye yagize ati "Hari bimwe mu Bihugu bifata umunsi wo ku wa Gatandatu, abaturage bagenda bagatunganya imihanda y’aho batuye, bagasukura, bagakesha inzira z’aho banyura." 

Yakomeje agira ati "Ntabwo twe duhagaze neza kuri urwo rwego, ntabwo twari turi kuri urwo rwego, ntabwo nabitekerezaga, ariko rwose ni ibintu byiza kubyumva no kubona amakuru nk’ayo. Bava mu ngo zabo bakajya gukubura imihanda." 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyo Trump yavugaga mu Rwanda byitwa, "Umuganda". 

Umuganda wasubukuwe na Leta y’Ubumwe mu 1998, mu rwego rwo gufasha mu kubaka igihugu cyari cyarasenywe n’ubutegetsi bubi bwateguye kandi bugakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2007, Umuganda rusange wemejwe nk’igikorwa cy’iterambere rusange gikorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida Trump yakomoje ku muganda ukorwa mu Rwanda

Aug 12, 2025 - 14:26
Aug 12, 2025 - 15:26