Uko umunya-uganda yashutswe akajyanwa mu gisirikare cy’u Burusiya
Richard Akantorana, Umunya-Uganda w’imyaka 43, yavuze uko yavuye muri icyo gihugu cye akajya gushaka akazi mu gihugu cy’u Burusiya, bikarangira ahatirijwe kujya mu gisirikare cy’u Burusiya, bikamuviramo kwisanga mu ntambara ikaze ikomeje kubera muri Ukraine.
Inkuru y’uyu mugabo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bikomeye muri Afurika ku wa 11 Mutarama 2026, aho agaragara mu mashusho avuga ukuri ku byo yakorewe ndetse n’uko yahatirijwe kujya mu gisirikare atazi no gufata imbunda.
Akantorana, uvuka mu gihugu cya Uganda, avuga ko yabeshywe n’abo yitaga inshuti ze za hafi, akabwirwa ko nagera mu Burusiya azahakora imirimo isanzwe irimo gucuruza muri supermarket, cyangwa agakora mu ruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyangwa se agahitamo gukora ku kibuga cy’indege, nyuma yo kugerayo agahatirizwa kujya arasa abantu.
Uyu mugabo avuga ko yari abayeho mu buzima bubi cyane muri Uganda, ubwo afata amafaranga yari yaragujije mu itsinda ryo kwizigama ayakoramo itike imugeza mu Burusiya, aho yari yizeye ko agiye gukura amakiriro bityo n’umuryango we ukabaho neza.
Akantorana, muri video yashyize hanze, avuga ko we na bagenzi be bakigera mu Burusiya bahise babwirwa ko bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burusiya, nubwo nta kintu na kimwe cyo kurwana bari bazi.
Yagize ati “Njyewe n’abo twari kumwe twageze mu Burusiya batujyana ahantu hatabona, batubwira ko bagiye kutujyana mu gisirikare. Turabyanga tuvuga ko atari byo twaje gukora, kuko muri twe nta n’umwe wari uzi imbunda na busa. Ubwo hahise haza abantu bambaye imyenda itabagaragaza mu maso, badufatiraho imbunda ku mutwe baduhatira gusinya impapuro bari bafite. Kubera gutinya gupfa, turasinya.”
Uyu mugabo avuga ko nyuma yo guhatirwa gusinya impapuro, we n’abo bari kumwe bahise bajyanwa mu ishyamba, aho avuga ko hari icyobo kiri munsi y’ubutaka, babwirwa ko ari ibirindiro by’igisirikare, aho ngo bamaze amezi arenga atanu bagaburirwa ibisuguti n’amazi gusa.
Akomeza avuga ko kubera ko yatinyaga koherezwa ku rugamba, yafashe icyemezo cyo gutoroka mu ijoro. Yirutse igihe kirekire kugeza aho yahuye n’abasirikare bitwaje intwaro, akeka ko ari aba Russia, bamubwira ko ari mu maboko meza ndetse ko yageze mu Banya-ukraine.
Uyu mugabo avuga ko uretse kuba yararokotse wenyine, bagenzi be bagera ku 123 bitagenze neza kuko barashwe nyuma y’uko na bo bageragezaga gucika.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikomeje kwandika ko ubuhamya bwa Akantorana buje nyuma y’ibikorwa by’umutekano byabaye mu mpera za 2025, ubwo inzego z’umutekano za Uganda zataga muri yombi abagabo icyenda bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe bagiye mu ntambara ya Ukraine.
Abo bagabo bakaba barisobanuye bavuga ko bari bagiye gukora akazi k’umutekano gahemba neza i Moscow, gusa iperereza ry’inzego z’umutekano muri Uganda ryaje kugaragaza ko abo bagabo bari bagiye koherezwa ku rugamba mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Polisi ya Uganda yavuze ko abo bagabo bari bahawe amakuru n’abantu basanzwe bakora ubucuruzi bw’abantu butemewe, bifashishije impapuro mpimbano zirimo impamyabumenyi, imyirondoro, inyandiko ni mikono by'ibinyoma.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu bihugu bya Afurika, urubyiruko rukomeje gushukwa rubeshywa imirimo ihambaye itanga amafaranga menshi, bigatuma bihutira kujya mu bihugu byo hanze ya Afurika, nyuma yo kugerayo benshi bikabaviramo gutakaza ubuzima.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri Uganda, nyuma yo gusakara kw’amashusho y’uwo mugabo, zatangaje ko umuntu uzajya uhabwa icyemezo kimwemerera kuva muri icyo gihugu azajya abanza kugenzurwa mu gihe kingana n’icyumweru mbere y’uko yemererwa kugenda.


Kinyarwanda
English
Swahili









