Polisi yasabye abamotari gucika ku makosa abagaragaraho
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ushinzwe no gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto, CSP Vincent Habintwari, yasabue abamotari gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho akabateza impanuka.
Ibi yabibasabye ku wa 13 Kanama 2025 ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Bwahuje abasaga 1500 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere.
Muri ubu bukamgurambaga abamotari bibukijwe imyitwarire ikwiye kubaranga mu kazi kabo mu rwego rwo kugahesha agaciro; bakoresha neza umuhanda no ikinyabupfura n'isuku ndetse no koroherana n’abandi basangira umuhanda.
CSP Vincent Habintwari yanasabye abamotari gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho akabaviramo gukora impanuka za hato na hato.
Yagize ati "Murabizi ko akenshi mukunze kwibasirwa n’impanuka cyane cyane ko muhura n’ibinyabiziga binini nk’amakamyo, ariko na none hari aho usanga bituruka ku makosa mukora nko kwiseseka mu bindi binyabiziga, kunyura mu cyerekezo kitari cyo no gutwara imizigo ibangamira urujya n’uruza n’ibindi"
Yakomeje ababwira ko umwuga bakora ari umwuga mwiza kandi utunze abanyarwanda benshi ndetse ari nayo mpamvu bakwiye kuwukora bafite intego, bagatanga serivisi nziza ku babagana banafite isuku.


Kinyarwanda
English
Swahili









