issa
Rayon Sports ishobora kwerekana Pavel Nzilla ku munsi w’Igikundiro

Aug 14, 2025 - 18:54
 0

Ikipe ya Rayon Sports, ishobora kwerekana Pavel Nzilla wakiniye APR FC ku munsi w’Igikundiro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, Rayon Sports irakora ibirori byayo biba ngaruka mwaka(Rayon Day).

Ni ibirori bizitabirwa n’ingeri zitandukanye mu gihugu ndetse hazanakinwa umukino uzahuza Rayon Sports na Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateganyije ibintu byinshi ndetse ibyamamare birimo Lukyman Nzeyimana na Rocky Kirabiranye bemeje ko bazaba bari mu bitabiriye ibi birori.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, nibwo hagiye hanze ifoto ya Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee ari kumwe na Pavel Nzilla wakinaga muri APR FC umwaka ushize.

Amakuru twamenye avuga ko uyu Munya-Congo Brazaville, Pavel Nzila, ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazerekanwa kuri uyu munsi w’Igikundiro.

Pavel Nzilla umwaka ushize ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina muri APR FC bijyanye no kugabanye umubare w’abanyamahanga bajya mu kibuga ariko Saison ya 2023-2024, yerekanye ko ari umwe mu bakinnyi beza APR FC yari ifite kuko yakinnye igihe kinini kandi afasha iyi kipe.

Pavel Nzilla ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports 

Umwaka ushize Pavel Nzilla yari umwe mu bakinnyi ba APR FC umwaka ushize 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports ishobora kwerekana Pavel Nzilla ku munsi w’Igikundiro

Aug 14, 2025 - 18:54
Aug 14, 2025 - 18:58