Kwitonda Alain Bacca yagarutse ku bakinnyi ba APR FC nyuma yuko itsinzwe
Nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-1, Kwitonda Alain Bacca yagize icyo avuga ku bakinnyi b’iyi kipe.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru, Bacca yakoze nyuma y’umukino wabaye ku cyumweru tariki 3 Kanama 2025. Uyu musore yavuze byinshi ndetse agaruka ku bivugwa ko Police FC akinamo ihora irwanira umwana wa 3.
Yagize ati “Ndabizi ntabwo ari ikipe abantu benshi bakunda guha amahirwe, kandi badaha agaciro. Abakunzi bayo ndabizeza ko muri shampiyona bazishima kandi tuzatanga akazi.”
Uyu musore kandi yongeye no gukomoza ku byavuzwe ko yashatswe na Rayon Sports avuga ko yashakaga ahantu azabona umwanya wo gukina ndetse naho azaba yishimye.
Yagize ati “ Narabyumvise, ariko ntawigeze anyegera. Gusa nk’umukinnyi umuntu ashaka ahantu azakina naho azishima. Police yaramvugishije banyereka umushinga mbona harimo gukina ndetse harimo kwishima. Nk’umuntu wari ukeneye gukina nabonye ahantu nzishima ngira n’amahirwe nsanga hari umutoza unzi.”
Bacca kandi yakomoje ku itandukaniro riri hagati yo gukina muri APR FC na Police ndetse anagaruka ku bakinnyi APR FC yaguze uyu mwaka.
Yagize ati “ Ni ibintu bisanzwe. Ikintu cyose gipfira mu mutwe kuko aho uba waravuye naho uba warageza uba waraciye mu buzima butandukanye nubwo wari ubayeho muri APR FC. Ifite abakinnyi beza bakomeye bafite amazina bazi no gukina. Nibakomeza gukora cyane bazagera kuri byinshi.”
Kwitonda Alain Bacca aheruka gusina muri Police FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo gutandukana na APR FC. Uyu musore yajyanye na Ndayishimiye Diedonne muri Police FC bose bakinanaga muri APR FC.
Kwitonda Alain Bacca umukinnyi wa Police FC


Kinyarwanda
English
Swahili









