Nyuma y’imvune Rayon Sports ifite, izakina na AS Muhanga idafite undi mukinnyi w'ingenzi
Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imvune zikomeye ifite, izakina na AS Muhanga idafite Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe hano mu Rwanda yugarijwe n’imvune nyinshi ndetse akaba ari nabyo bikomeje gutuma iyi kipe ibura umusaruro ufatika bituma iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Abakinnyi ba Rayon Sports bafite imvune barimo Yousou Diagne ndetse na Aziz Bassane. Abarimo Bigirimana Abedi ndetse na Tambwe Gloire barimo kugaruka neza nyuma y’imvune bari bamaranye iminsi.
Nubwo ikipe ya Rayon Sports ifite aba bakinnyi bafite imvune ariko izakina na AS Muhanga idafite Ndayishimiye Richard umaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo.
Ndayishimiye Richard ni umwe mu bakinnyi ubu barimo gufasha ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati, kubura ni ibintu bitoroshye ku mutoza mushya witwa Bruno Ferry umaze gutoza umukino umwe.
Nubwo iyi kipe izakina idafite Ndayishimiye Richard ariko icyo kwishimira nuko Rayon Sports yagaruye Bigirimana Abedi nyuma y’igihe afite imvune munsi y’ikirenge ndetse biteganyijwe ko nyuma y’imyiteguro arimo gukora azagaragara kuri uyu mukino wa AS Muhanga.
Uyu mukino uzahuza Rayon Sports na AS Muhanga uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 4 Mutarama 2025. Rayon Sports iheruka kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona.
Ndayishimiye Richard ntabwo azakina umukino uzahuza Rayon Sports na AS Muhanga


Kinyarwanda
English
Swahili









