Nyagatare: Ibyishimo ku babyeyi nyuma y’uko haciwe amacumbi yashoraga abana mu ngeso mbi
Abarerera mu Kigo cya G.S Nyagatare giherereye mu Murenge wa Nyagatare, bashima ko cyahisemo guca burundu gahunda yo kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 abanyeshuri bicumbikiye.
Iki cyemezo cyafashwe na G.S Nyagatare nyuma yo kubona ko kwicumbikira ku bana byateraga akajagari n’uburara mu bana.
Ababyeyi bemeza ko ubwo hatangizwaga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri iryo shuri, hari bamwe mu bana bahitagamo gukodesha inzu zo kubamo ziherereye rwagati mu Mujyi wa Nyagatare bavuga ko bataha kure bikabavuna.
Ibi byaje guteza ibibazo kuko hari abana byatumye batangira kwishora mu ngeso mbi kubera ko ta gikurikirana bari bafite.
Aganira n’umunyamakuru Uwitwa Innocent Mukundwa yagize ati “Umubyeyi ntiyamenyaga ibyo umwana arimo muri utwo tuzu bakodeshaga. Ishuri naryo kuko nta gahunda yo gucumbikira abanyeshuri ryari ryemerewe, tukumva ko abana basohotse Ikigo ubwo batashye.”
Yakomeje akomeje avuga ko aho ubuyobozi bufatiye ingamba zo guca ayo macumbi byabaye byiza cyane.
Ati “Urebye imyitwarire iri kuri iryo shuri ubona itandukaniro rinini. Ubu umunyeshuri wese asubira mu muryango ku mugoroba, yaba akoresheje igare cyangwa imodoka zitwara abagenzi, kugira ngo
Uhagarariye ababyeyi barera muri GS Nyagatare, Muvara Benison, we avuga ko iyi gahunda yashyize Ikigo ku rwego rwo hejuru mu mitsindire.
Yagize ati “Uyu munsi ikigo cya GS Nyagatare kiri mu bigo bya mbere bitsindisha neza. Dufite abana hafi ibihumbi bitatu kandi buri mwaka umubare w’abana uza kwiga uriyongera kubera umusaruro mwiza w’ikigo. Twaciye burundu gahunda y’abana biga bicumbikiye. Ubu nta munyeshuri urara muri geto.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuganira n’ababyeyi abana baturuka kure bagiye bagurirwa amagare bazaho ku ishuri kubera guturuka kure nka Kabare, Nshuri, Rutaraka, Mirama na Cyonnyo.”
Umuyobozi wa GS Nyagatare, Murambya Félix, na we yemeza ko guca ‘geto’ byahinduye byinshi.
Yagize ati “Umwana uri mu businzi cyangwa imyitwarire idahwitse ntashobora kubonekamo umusaruro. Ariko kuva aho abana batangiriye gutaha mu miryango, imyitwarire yabo yarushijeho kuba myiza, bityo n’imitsindire irazamuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko amashuri yigisha abana bataha mu ngo bifasha ababyeyi kubakurikirana mu myigire ndetse n’imyitwarire ikwiye.
Yagize ati “Bifasha abana kwiga neza nta bibarangaza kuko iyo bicumbikira bahura n’ibibayobya bakunze kwita ibigare, abafite ingeso mbi bakazanduza abandi, bikabaviramo uburara no gusiba uko bishakiye bakaba batsindwa.”
Yongeyeho ati “ Mu rugo, bafashijwe n’ababyeyi basubiramo amasomo, bakanagira uburere bigira ku babyeyi, byaba ngombwa bakanakora imirimo yoroheje mu ngo, bibahindura ababyeyi beza b’ejo hazaza.”


Kinyarwanda
English
Swahili









