Abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota yabo mbere y'uko amashuri atangira
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 azasohoka mbere y’uko ukwezi kwa Kanama kurangira.
Ni ubwa mbere ibi bigiye gukorwa, bikaba bigamije gufasha abifuza gukomereza mu mashuri makuru na za kaminuza kwinjira mu masomo batagombye gutegereza umwaka wose, nk’uko byajyaga bigenda mbere.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Aya manota yashyizwe ahagaragara habura ibyumweru bitatu ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire, ku buryo abanyeshuri bagiye mu cyiciro gikurikiraho bazatangirana n’abandi mu gihe kimwe.
Dr. Nsengimana yavuze ko hakurikiraho gutangaza amanota y’abarangije amashuri yisumbuye (A Level) bitarenze uku kwezi kwa Kanama.
Yagize ati "Ni ubwa mbere amanota agiye kujya hanze kare. Ubusanzwe yabonekaga mu kwezi k’Ukwakira cyangwa k’Ugushyingo, ariko ubu twihutiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibizamini bikorwe, bikosorwe, amanota aboneke vuba, bityo abana bashobore gukomeza amashuri yabo batagombye gutegereza igihe kirekire."
Minisitiri yongeyeho ko muri iki gihe cy’ibyumweru bibi, Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizaba kiri kurangiza gushyira ku murongo amanota y’abarangije A Level, kugira ngo mu mpera za Kanama atangazwe.
Ibi bitandukanye n’umwaka ushize w’amashuri wa 2023-2024, aho amanota y’abarangije yagiye hanze mu Ukuboza 2024, hashize amezi atatu kaminuza n’amashuri makuru atangiye amasomo, kuko yo atangira mu kwezi kwa Nzeri.


Kinyarwanda
English
Swahili









