issa
Gasabo: Polisi yafashe 29 bakekwaho ubujura mu isoko rya Kimironko

Aug 20, 2025 - 16:58
 0

Nyuma y'aho abacururiza n'abaturage baza guhahira mu isoko rya Kimironko bagaragarije ikibazo cy’uko hari abajura babiba, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafashwe abantu 29 bakekwaho ibikorwa byo kwiba muri iri soko.

Aba bantu bose bafashwe ku wa 19 Kanama 2025.

Polisi ishinja aba bantu 29 kwiba abacururiza n'abakorera muri iri soko mu gihe ngo abandi bibaga abakiriya baba baje kurihahiramo.

Polisi ivuga ko aba bajura babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara, abandi bakiba abakorera mu nkengero z’iri soko.

Aba bantu bafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe ndetse ibikorwa byo gufata abandi basigaye birakomeje.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage bagaragaje iki kibazo n’abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bajura, ikaboneraho kwibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubujura n’abahungabanya umutekano n’ituza ry’abaturage.

Polisi yaboneyeho kwihanangiriza abantu bose bafite ingeso y’ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu benshi haba mu isiko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda kubireka kuko bitazabahira kubera ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.

Yaboneyebo kugira inama abaturage yo kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari ibisambo biba byigize abakarani, iboneraho guhumuriza abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe.

Aug 20, 2025 - 17:19