issa
Nyaruguru: Barasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’ihenda ry’imbuto n’inyongeramusaruro

Feb 27, 2026 - 15:53
 0

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barataka ikibazo cy’ihenda ry’imbuto n’inyongeramusaruro, bavuga ko gikomeje gutuma benshi bahinga batinze, bigatuma n'umusaruro wabo uba muke, bagasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo.

Ibi byagarutseho n'abahinzi bakorera mu bishanga bitandukanye byo muri ako Karere ka Nyaruguru bagarutseho ubwo bari mu nama yabahuje n’abayobozi bashinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri ako Karere barimo bigira hamwe uko iterambere ry’ubuhinzi ryakongerwamo imbaraga.

Niyigena Elizabeth, uhagarariye abahinzi bo mu Kagari ka Mwoya mu Murenge wa Nyagisozi, yavuze ko nk’abahinzi bari guhura n’ibibazo by’inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure.

Yagize ati “Nk’abahinzi turimo guhura n’ikibazo cyo kubura inyongeramusaruro ndetse n’imbuto y’indobanure; urebye ni imbogamizi kuri benshi kuko bituma tubura umusaruro uhagije. Umusaruro urimo kuba muke bitewe n’uko n’ifumbire turimo kubona irimo kudusaba kuyigura kuri menshi, ibyo rero birimo gutera bamwe guhinga nta yo bakoresheje.”

Yakome avuga ko inkunga Leta itanga y’imbuto y’indobanure ndetse n’ifumbire ijya ku bacuruzi aho kujya mu bahinzi, bigatuma kuyibona bibagora.

Banzubaze Ferdinand, umuhinzi uhinga ibirayi, avuga ko ifumbire mvaruganda bakoresha ku isoko ihenze nubwo no kuyibona bigoye, ibintu avuga ko bikwiye kwitabwaho na Leta bityo bakajya boroherezwa bakabyishyurira mu makoperative.

Agronome w’Umurenge wa Nyagisozi muri ako Karere ka Nyaruguru, Niyigena Deo Tatus, yasobanuriye abahinzi ko hari igihe inyongeramusaruro zitinda kubageraho bitewe ahanini n’aho ziba zatumijwe, avuga ko rimwe na rimwe zitumizwa mu mahanga hakabaho gutinda, bigatuma abahinzi batazibonera ku gihe.

Ati “Hari ubwo imbuto n’inyongeramusaruro bitinda kugera ku bahinzi ugasanga ku masoko birimo guhenda, ariko biterwa n’uko rimwe na rimwe tubitumiza hanze y’igihugu bigatinda kuza.”

Umuyobozi w’Ishami rya RAB rikorera mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, DUSHIMIMANA Jean Dedieu, yavuze ko hari gahunda nshya yo kongera inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure, anasaba abahinzi kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo iyo gahunda izabagereho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, GASHEMA Janvier, mu kiganiro yagejeje ku bari muri iyo nama yavuze ko hari ingamba ubuyobozi bw’ako Karere burimo gufata ngo icyo kibazo gikemuke, avuga ko igikenewe cyane ari ubufatanye ku mpande zombi. Avuga ko kubona inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure ku gihe ari uburenganzira bwabo kubera ko Leta ibishyurira 40% byabyo.

Yagize ati “Hari gahunda zitandukanye zirimo gukorwa ngo icyo kibazo gikemuke, ariko imbuto n’ifumbire byagakwiye kugerera ku gihe ku baturage babikoresha kubera ko Leta ibibishyurira 40% by’igiciro cyabyo.”

Nyaruguru, kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, ni kamwe mu dukungahaye cyane ku biribwa biva mu buhinzi, uretse ko abahinzi bagakoreramo bataka ikibazo cy’imbuto batera n’inyongeramusaruro bakoresha bahinga, ibintu ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko birimo gushakirwa umuti ngo bikemuke.

Feb 27, 2026 - 18:48