issa
Amb.Nduhungirehe yagaragaje icyizere ku hazaza h’umubano w’u Rwanda na Amerika

Jun 4, 2026 - 23:12
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yifatanyije na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler, mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge, mu birori byabereye I Kigali.

Ibi birori byo ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2026, byabaye umwanya wo kuzirikana amateka ya Amerika no kugaragaza umubano umaze igihe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, uburezi, ubuzima, umutekano n’ubucuruzi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abadipolomate n’abahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa, bose bahurira ku kamaro ko gukomeza guteza imbere umubano hagati y’impande zombi.

Mu butumwa bwe, Amb. Nduhungirehe yashimye umubano umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi, agaragaza uruhare rwawo mu guteza imbere inyungu rusange no kurushaho kuwushimangira.

Yavuze ko hari icyizere cy’uko uwo mubano uzakomeza gutera imbere, bitewe n’amahirwe menshi akiri imbere ndetse n’ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gukorana ku nyungu z’abaturage.

Yagize ati “Mu gihe tureba ahazaza, biragaragara ko ibihe byiza kurushaho mu mubano hagati y’u Rwanda na Amerika bikiri imbere kandi bikomeje kwandikwa. Amahirwe adutegereje ni menshi, kandi dufatanyije dushobora gukomeza kubaka ubufatanye buzana inyungu zirambye ku bihugu byacu byombi no ku baturage babyo.”

Yashimangiye ko Kigali na Washington bikomeje gusangira icyerekezo cyo guteza imbere iterambere rirambye binyuze mu mikoranire ishingiye ku bwubahane no ku nyungu zihuriweho.

Kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika byabaye kandi umwanya wo kuzirikana intambwe imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse no kurebera hamwe amahirwe ashobora kurushaho kuwagura mu myaka iri imbere.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler, yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 250 Amerika ibonye ubwigenge.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye, Abadipolomate n'Abahagarariye imiryango y'abafatanyabikorwa bifatanyije na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 250 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Amb.Nduhungirehe yagaragaje icyizere ku hazaza h’umubano w’u Rwanda na Amerika

Jun 4, 2026 - 23:12
Jun 5, 2026 - 08:37