Hoteli enye zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo Century Park Hotel and Residences yubatswe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel iherereye i Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu.
Itangazo RDB yasohoye ku wa 4 Kamena 2026 rigaragaza ko izi hoteli zafunzwe nyuma y’ubugenzuzi zakorewe bikagaragara ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Yagize iti “Gufunga by’agateganyo ay’amahoteli bigamije kuyaha umwanya wo gukemura ibibazo by’imikorere itanoze byagaragaye mu birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo.”
Ibyo bigo byose byafatiwe ibi byemezo byasabwe guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze, kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
RDB yibukije n’ibindi bigo byose byakira abantu kubahiriza mu buryo bwuzuye ibisabwa byose bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa, n’itangwa rya serivisi. Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo.
Uru Rwego kandi rwanahamije ruzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa.
Century Park Hotel and Residences iri mu zafunzwe

Kinyarwanda
English
Swahili








