
Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyunga kuri AFC/M23 bihatse iki?
Mu gihe Ihuriro AFC/M23 riri mu nzira y'ibiganiro na Leta ya Kinshasa, imitwe itandukanye ikomeje kuryiyungaho mu rwego rw'ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi buyobowe na Perezida Tshisekedi.
Nk'uko byatangajwe na Joel Namunene, umuyobozi w'umutwe (UFCR), wabarizwaga muri VDP Wazalendo mu misozi ya Uvira, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwiyomora ku ruhande rwa leta bagafatanya na M23 mu gushaka impinduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro n'Abanyamakuru mu mujyi wa Goma mu mpera z'icyumweru gishize, Joel Namunene yatangaje ko ubu UFRC iri mu bagize Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC / AFC) anavuga ko yiteguye “kugira uruhare mu kubohora abaturage ba Congo ubutegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa.”
Uyu mutwe wamaganye umutekano muke uganje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba. UFRC rero isaba itegeko nshinga ryakora akazi karyo mu guhagarika inzira y’umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda bifuza gukomeza ubutegetsi binyuze mu mayeri no gukoresha abantu.
Joël Namunene, yasobanuye ko icyemezo cya UFRC cyo kwinjira muri AFC, cyavuye mu nama y’ubuyobozi yabaye ku itariki ya 30 Werurwe i Bukavu.
Yagize ati “UFRC yafashe icyemezo cyo kwinjira muri AFC kugira ngo twese hamwe dushobore gukuraho ubutegetsi bugendera ku moko kandi bw’igitugu bwa Kinshasa.” Kubera iki cyemezo, uyu mutwe uratangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix-Antoine “butemewe” mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema.
Aba baje biyongera ku mutwe wa Twirwaneho bo muri Teritwari ya Minembwe muri Kivu y'Epfo ndetse n'undi mutwe wo muri Teritwari ya Lubero bamaze kwiyunga kuri AFC/M23.