Iherezo rya FDLR ikingirwa ikibaba n'imiryango mpuzamahanga rizaba irihe?

Mar 5, 2025 - 15:51
 0

Umutwe w'Iterabwobwa ugizwe n'abarwanyi bakoze Jenocide mu Rwanda (FDLR), ukomeje gukingirwa ikibaba n'Umuryango mpuzamahanga ndetse n'Ibihugu bikomeye ku Isi, mu gihe uyu mutwe uri ku ruhembe mu kibazo cy'umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo hagati ya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'umutwe wa M23 Ikomeje gufata indi ntera, cyane cyane ibihugu bikomeye bikaBa byaramaze gufata uruhande ndetse biri guca ku ruhande impamvu muzi.

Umutwe wa M23 ugaragaza ko urwanira uburenganzira bw'Abanyecongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bakomoka mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kwicwa na Leta ya Congo itafatanyije na FDLR igizwe n'Abarwanyi basize bakoze Jenocide mu Rwanda mu myaka 31 ishize.

Uyu mutwe w'iterabwoba kuva wagera mu cyahoze ari Zaire mu mwaka wa 1994 wahawe ikaze na Leta yari iriho muri ibyo bihe, ndetse n'izayikurikiye zikomeza kuwukingira ikibaba, nawo ukomeza ibikorwa byo kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenocide mu karere, kugaba ibitero bihitana abaturage mu Rwanda, no kwica abanyecongo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomoka muri Kivu ya Ruguru n'iy'Epfo.

Guverinoma ya Kinshasa ifatanyije n'umuryango mpuzamahanga ndetse n'ibihugu bikome ku isi bikomeza kwegeka M23 ku Rwanda bikirengagiza FDLR ihungabanya umutekano mu Rwanda.

Guverinoma ya Kinshasa itera inkunga FDLR ku buryo bugaragara, bikaba kandi byarashyizweho akadomo ku wa 01 Werurwe 2025 ubwo M23 yashyikirizaga u Rwanda Abarwanyi 14 ba FDLR bose bambaye impuzankano y'Igisirikare cya Congo, aba bakaba bari bakuriwe na Generali Gakwere wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FDLR.

Mar 5, 2025 - 15:52

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.