
Hari abarimu bajya biba ibikoresho byo ku bigo by’amashuri bigishamo
Abarimu bagera kuri 15% bagaragaweho ingeso z’ubusinzi ndetse hari n’abagaragaweho ibikorwa bindi bigayitse birimo n’ubujura mu mashuri.
Ni ibibazo byagaragajwe muri raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyonorere, RGB bigaragajwe n’abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore.
Perezida w'iyi komisiyo, Depite Nabahire Anastase avuga ko ubusinzi no gusambanya abana ari ikibazo kigiteye impungenge.