Bujumbura: Umugabo yasohokanye mu kabari abagore be barindwi bitungura benshi
Ku Cyumweru mu Gihugu cy'u Burundi umugabo yasohokanye abagore be barindwi n' abana babo mu kabari, bihuruza abaturage kureba uburyo muri aka gace ingo zigaragaramo ubuharike zihoramo amakimbirane.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yasohokanye n' abagore uko ari barindwi bambaye imyambaro Isa kandi bari kumwe n'abana babo 15.
Bivugwa ko abana babo uko ari 15 bari bambaye imyambaro isa ariko idasa n' iya ba nyina.
Amakuru avuga ko nyir'akabari ka Etoile des amis yabashyiriyemo indirimbo zibyinitse maze bacinya akadiho ivumbi riratumuka, ku buryo abatuye muri uwo Mudugudu bose bahuruye baza kubareba.
Abaganiriye na Jimbere magazine, bavuga ko batunguwe n'uburyo abo bagore bari bishimye kandi ari abakeba.


Kinyarwanda
English
Swahili









