Rusizi: Umugabo yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho
Umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Musebeye mu Karere ka Nyamagabe yafatiwe mu Karere Rusizi, yiziritseho ibilo bitatu by’urumogi yanarengejeho imyenda kugira ngo hatagira umutahura.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Cyangungu mu Kagari ka Kacyangungu mu Murenge wa Kamembe ku wa Kane tariki 7 Kanama 2025.
Uyu mugabo yafashwe ahetswe kuri moto n’umumotari w’imyaka 26 amujyanye muri Gare ya Rusizi kugira ngo ahite atega imodoka imujyana mu Karere ka Nyamagabe.
Ahagana saa Cyenda n’Igice z’amanywa, Polisi yahise yongera ita muri yombi umugore w’imyaka 34 wo mu Mudugudu Karanjwa mu Kagari ka Tara mu murenge wa Mururu, ahita yemera ko ariwe ujya aranguza urumogi uyu mugabo.
Uyu mugore yiyemereye ko yari amaze kumuha urumogi inshuro ebyiri, ari kumwe n’umugabo bahaye akabyiniriro ka Rukara nawe waje gufatirwa i Nyamagabe afite ibilo 3 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kamembe.
Yagize ati “Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendu ko bakwiye gucika kuri uwo muco kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.Turashima ubufatanye bw’abaturage na polisi kuko aba bafashwe ku makuru tuba twahawe n’abaturage tukayahuza n’ayacu tuba dufite bakabasha gufatwa”.
Ingingo ya 263 mu itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ku biyobyabwenge bikomeye ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.
Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko zitarenze miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 30Frw ariko atarenze miliyoni 50Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









