issa
Ruhango: Umusaza w'imyaka 70 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Jan 19, 2026 - 22:48
 0

Umusaza w'imyaka 70 y 'amavuko witwa Birasamasha Donath , yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye mu nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Kivomo, mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise ita muri yombi umugore we w’imyaka 67 bari basanzwe bagirana amakimbirane n’umwana wabo w’umusore ufite myaka 26, kubera nyuma yo gukekwaho ubwo bwicanyi.

Bivugwa ko amakimbirane Birasamasha yagiranaga n’umugore we yari ashingiye mu kuba uyu Nyakwigendera kuba hari undi mugore yinjiye bagafatanyaga gusahura no gusesagura umutungo w’urugo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean De Dieu, yavuze ko batazi neza igihe uyu musaza yaba yapfiriye nubwo ayo makuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa tanu z’amanywa. 

Yavuze ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butabara buri kumwe n’Inzego z’umutekano ariko bagasanga uyu musaza yashizemo umwuka. 

Yavuze ko hakomeje ko gukorwa iperereza ko umugore we n’umuhungu wabo bamaze gutabwa muri yombi nkabakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko bakeka ko kubera amakimbirane uyu muryango wahoranaga byatumye umugore wa nyakwigendera ahitamo gufatanya n'umuhungu we mu kwica se.

Ati “Ni byo koko ayo makuru twayamenye, ndetse ubwo inzego z’umutekano zahageraga zasanze uyu musaza yamaze gushiramo umwuka. Bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare ni umugore we n’umuhungu wabo ari na yo mpamvu batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.”

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica undi abigammbiriye ahanishwa igifungo cya burundu.

Jan 19, 2026 - 22:51