issa
New York: Col Deo Mutabazi yagaragaje ko COEWG 2026 ije mu gihe gikomeye

Jan 20, 2026 - 06:32
 0

Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi, yabwiye intumwa zitabiriye inama ya Contingent-Owned Equipment Working Group (COEWG) iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubimwe za Amerika ko ije mu gihe ibikorwa byo ku bungabunga amahoro biri mu bihe bikomeye.

Ibi Col Deo Mutabazi, yabitangarije abitabiriye iyi nama ikorwa buri myaka ine ihuza ibihugu bitanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (TPCCs) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa 19 Mutarama 2026 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

COEWG, ni ihuriro rikorwa buri myaka ine rihuza ibihugu bitanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (TPCCs) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kuganira ku bibazo bijyanye n’ibikoresho n’ibitangwa mu butumwa bw’umuryango w'Abibumbye mu bihugu bitandukanye. 

Iri huriro kandi risuzuma rikanavugurura Igitabo Ngenderwaho cy’Ibikoresho byitwaza Ingabo (COE Manual), rikaganira ku bipimo by’ingurane z’ibikoresho n’abakozi.

Mu muhango wo gufungura iyi nama ya COEWG 2026, Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi, we yavuze ko ije mu gihe ibikorwa byo kubungabunga amahoro biri mu bihe bikomeye bitewe n’ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’amafaranga, cyatumye habaho kugabanya abakozi n’ibikoresho bya COE, bigatuma ejo hazaza h’izi nshingano hadatanga icyizere n’icyerekezo gihamye.

Itsinda ry’abasirikare n’abapolisi batandatu bo mu ngabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda rikaba ari ryo ryitabiriye iyi nama ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Jan 20, 2026 - 06:45