issa
Rwezamenyo: Urujijo ku mibiri 30 y’abazize jenoside yagaragaye mu mifuka mishya isigaye ishyirwamo Sima

Jan 16, 2026 - 12:09
 0

Mu Murenge wa Rwezamenyo uri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hagabonetse imibiri 30 y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko iyi mibiri imaze amezi agera kuri abiri igaragaye ndetse nta tangazamakuru ryabashije ku bimenya.

Iyi mibiri yagaragaye iri mu mifuka mishya isigaye ishyirwamo sima ahari kubakwa akazu k’amazi gashya mu Mudugudu w’Abatarushwa mu Kagarika Rwezamenyo ko muri uwo murenge wa Rwezamenyo.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko iyi mibiri yari yaratabwe mu cyobo kiri munsi y’inyubako y’uwitwa Nsabimana Noel bakunze kwita Munywanyi.

Bavuga ko uwo iyi mibiri aho yabonywe hanasanzwe indi mifuka ibiri yarimo imyenda n’ibikoresho by’izi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba batangabuhamya bashimangira ko abantu ba mbere babonye iyi mibiri ari abari barimo gucukura ahantu ho kubaka umusingi w’akazu k’amazi gashyashya kari kubakwa muri aka gace.

Umwe yagize ati “Bari barimo gucukura ahantu ho kubaka fondasiyo bahita babona imifuka itatu irimo umwe wari urimo imibiri 30 y’abantu bishwe muri jenoside.”

Undi muturage yagize ati “ Icyadutangaje n’uko aho iyo mibiri yabonetse hacaga abantu yewe hanatuye ba kavukire benshi ikindi aho yari irihari harunzwe itaka rishyashya ryari ryavuye mu rugo rw’umuturage wari urimo kuvugurura inzu ye.”

Yongeyeho ko uyu muturage wari urimo kuvugurura inzu ye atari kavukire ahubwo yayimukiyemo nyuma yo kuyigura.

Umwe mu bayobozi bo mu Kagari ka Rwezamenyo utifuje ko amazina ye atangazwa, nawe yemeje ko iyo mibiri yagaragaye ndetse hanagaragara indi mifuka ibiri yari irimo imyenda n’ibikeresho.

Ati “ Nibyo, yagaragaye. Umufuka wari urimo imibiri 30 n’undi wari urimo imyenda n’undi wari urimo ibikoresho by’izo nzirakarengane rero barabajije kuko hari harunzwe itaka rishya babaza uherutse kuriharunda basanga ni umuturage utuye ruguru y’aho iyo mibiri yagaragaye.”

Yakomeje avuga ko uyu muturage Nsabimana Noel yahise atabwa muri yombi ndetse iperereza ryatangiye.

Jan 16, 2026 - 13:51