Umushinga wa miliyari 66 Frw wo gusubiranya Icyogogo cya Congo-Nil, ugeze kuri 20%
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) cyatangaje ko umushinga wo gusubiranya Icyogogo cya Congo-Nil ugeze kuri 20%.
Ni umushinga witezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubungabunga amazi no kugabanya ihumana ry’ikirere.
Byatangarijwe mu Karere ka Karongi, ku wa 15 Mutarama 2026, ubwo abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye basuraga aka Karere muri gahunda yo kureba ibimaze gukorwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Ni umushinga uzwi nka Congo-Nil Divide (CND) uzakorerwa mu turere 10 two mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’u Rwanda. Turimo Musanze, Nyahibu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru.
Icyogogo kiri gusanwa ni uruhererakane rw’imisozi igabanya amazi y’Uruzi rwa Nil n’urwa Congo.
Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo, guca amaterasi y’indinganire, kurinda inkombe z’imigezi n’ibindi.
Jean Claude Ngendambizi wabonye akazi mu gikorwa cyo gutunganya ingemwe z’ibiti yabwiye IGIHE ko ku munsi akorera 4000Frw.
Ati “Kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri na Ejo Heza byaroroshye. Uyu mushinga udufitiye akamaro kubera ko imirima myinshi yo mu kabande yari yaragiye kubera isuri nyinshi”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Dr. Emmanuel Rukundo, yavuze ko isuri ikomoka ku iyangirika ry’iki cyogogo yanduza amazi yo mu migezi bikongera ikiguzi cyo kuyatunganya ngo ahabwe abaturage n’icyo kuyabyazamo amashanyarazi ahari ingomero.
Ati “Mu bikorwa byose dukora, amazi ni ubuzima. Iyo asa nabi atera indwara zitandukanye, yaba atabungabunzwe uko bikwiye akangiza ibikorwaremezo igihugu kiba cyarashoyemo amafaranga”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, Dr Concorde Nsengumuremyi yavuze ko mu Cyogogo cya Congo-Nil ahagiye hibasirwa cyane n’inkongi hagiye hamera ibyatsi byitwa ibishihe bibangamira cyane urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Muri uyu mushinga dufite gahunda yo kugarura ibiti bya gakondo byari biteye aho hantu. Turateganya no kuvugurura inzuri kuri hegitari 1000.”
Dr Nsengumuremyi yavuze ko mu gusubiranya iki cyogogo bibanda ku biti gakondo kuko bifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihanganira indwara, kuyungura umwuka mwinshi wanduye, no kuba indiri y’urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’ibinyugunyugu, n’intozi.
Ati “Muri Karongi na Rutsiro duteganya gukoramo amaterasi ku buso bwa hegitari 1000. Turebye aho uyu mushinga uzakorera hose tubara ko ugeze kuri 20% ibyo bikaba biduha icyizere ko uzarangirira igihe”.
Umushinga wa CND watangiye mu 2024 uzarangira mu 2028 utwaye arenga miliyari 66Frw. Uzasubiranya hegitari 1500 kuri Pariki ya Nyungwe na hegitari 500 kuri Pariki ya Gishwati-Mukura.


Kinyarwanda
English
Swahili









