Impunzi z’Abarundi 115 zari mu Rwanda zatashye
Impunzi z’Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Urugendo rwo gufasha abo Barundi gusubira iwabo rwatangiriye i Kirehe n’i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025.
Abantu ba mbere bongeye gukandagira ku butaka bw’igihugu cyabo saa 13:25 nyuma yo kwambuka umupaka wa Nemba.
Abantu 115 batashye barimo abagore 58 n’abana 51 babarirwaga mu miryango 58 harimo abantu 107 babaga mu Nkambi ya Mahama n’abandi umunani babaga i Kigali.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Karagire Gonzague yavuze ko gucyura izo mpunzi byakozwe hashingiwe ku busabe bwazo.
Ati “Icyemezo cyo gutaha ni bo bacyifatira noneho Leta bahunze n’iyabakiriye hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bagategura uburyo bataha. Ibyo byose hamwe n’ubufasha bahabwa bageze iwabo biba biteguye barabihabwa.”
Bamwe muri izo mpunzi, biganjemo abari bafite abana babyariye mu buhungiro, bavuze ko nubwo ubuhunzi ari ubuzima bugoye bishimira ko mu Rwanda nta kibazo bahagiriye.
Uwitwa Ndayishimiye Eric n’umuryango we bavuye mu Burundi mu 2015. Yavuze ko yageze i Mahama akomeza amasomo ye ndetse akishimira n’ibindi u Rwanda rwabafashije.
Ati “Bari badufashe neza kuko twabonaga ibyo kurya n’imyambaro ku gihe nta kibazo. Twaje niga mu wa mbere w’amashuri abanza ngeze mu nkambi nkomereza amashuri aho nari ngeze ubu nari ndi mu wa kane w’ayisumbuye ariko nize n’imyuga yo gutwara moto no gukanika ibinyabiziga.
Yakomeje ati “Twavuye mu Burundi nkiri muto cyane sinzi uko byari bimeze ariko abariyo batubwiye ko ari amahoro nari mfite urukumbuzi rwo kongera gusubira iwacu.”
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva ku itariki 27, 2020 impunzi z’Abarundi zimaze gutaha zose hamwe ari 30.907.
Ni mu gihe hakiri izindi 52.862 ziri mu Rwanda barimo abagera kuri 42.421 bari mu Nkambi ya Mahama n’abandi bari ahandi hatari mu nkambi.


Kinyarwanda
English
Swahili









