issa
Peter Mutharika yatorewe kongera kuyobora Malawi nyuma yo gutsinda amatora

Sep 26, 2025 - 08:33
 0

Peter Mutharika w’imyaka 85 wahoze ari Perezida wa Malawi yongeye kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida yabaye mu cyumweru gishize, atorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 56%. Mu gihe Jane Mayemu Ansah wari umunyamategeko we yatorewe kuba Visi Perezida.

Mutharika, wari warayoboye Malawi kuva mu 2014 kugeza mu 2020, yongeye kujya ku buyobozi nka Perezida wa Malawi aho asimbuye Lazarus Chakwera wari usanzwe ari Perezida akaba muri ayo matora we yaragize amajwi 33% bituma yemera ko yayatsinzwe mu ijambo yavugiye kuri televiziyo mbere gato y’itangazwa ry’abatsinze amatora.

Ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri Malawi ku wa 25 Nzeri 2025, nyuma y’iritangazwa abaturage benshi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Malawi bishimiye intsinzi ya Mutharika, bavuga ko bamwitezeho gukemura ibibazo bikomeye by’ubukungu Malawi ubu iri guhangana nabyo birimo izamuka ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko ku kigero cya 27%.

Harimo kubura ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa, ndetse no gukomeza guha agaciro k’ifaranga rya Malawi. Ibyo byose bikiyongera ku bibazo bisanzwe bizwi cyane birimo kwiyongera kw’ingaruka z’umuyaga wazahaje abaturage ba Malawi muri 2023 bikiyongera ku mapfa n’inzara biriho ubu nk’uko abaturage baho bakomeza kubitangariza itangazamakuru nk’ubusabe bw’ibibazo basaba Peter Mutharika gukemura nka Perezida mushya.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Mutharika ntabwo yakundaga kugaragara mu ruhame cyane ugereranyije n’uwo bari bahanganye wari no kubutegetsi icyo gihe Chakwera wahoraga mu nama za buri gihe mu bice bitandukanye bya Malawi.

Kugeza ubu igitegerejwe ni igihe Mutharika ubu wamaze gutsindira kuba Perezida wa Malawi agomba kurahiriraho ku mugaragaro nubwo kugeza ubu kitaramenyekana.

Sep 26, 2025 - 09:15