Gasabo: Umukecuru yatwikiwe mu nzu n’umuturanyi we akoresheje risansi arashya arakongoka
Umukecuru uri mukigero cy’imyaka 75 y’amavuko witwa Nyirantama Costasie wari utuye mu Kagari ka Indatemwe mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, yatwikiwe mu nzu n‘umuturanyi we witwa Mugabo Jean Bosco akoresheje risasinsi arashya arakongoka kugeza u bwo apfuye.
Ahagana saa moya z’Ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, nibwo uyu mukecuru Nyirantama yatwitswe hakoresheje risansi n’umuturanyi we witwa Mugabo Jean Bosco arashya arakongoka amushija amarozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Nsabimana Matabishi Desire, yemereye UKWELITIMES, iby’aya amakuru anashimangira ko uyu mugabo ukekwaho kwica umuturanyi we yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Umukecuru witwa Costasie Nyirantama yaraye atwitswe hakoresheje risasinsi mu masaha ya saa moya z'ijoro, hakaba hakekwa Bwana Mugabowindinda Jean Bosco ufite imyaka 46 y'amavuko.”
Yakomeje avuga ko abaturage batabaye basanze uwo mukecuru arimo atabaza avuga ko uwo mugabo amutwitse ubwo yageragezaga gufungura urugi ngo yinjire mu rugo rwe.
Yongeyeho ko uyu mugabo ukekwaho ubu bwicanyi yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya rutunga.


Kinyarwanda
English
Swahili









