issa
Abiga n’abakora ubuganga bakeneye imirambo yo kwigiraho! Ibyaranze inama yiga ku buvuzi

Oct 13, 2025 - 14:53
 0

Mu nama ngarukamwaka y’abiga n’abakora ubuganga yitwa Anatomy Annual Congress in Rwanda, yabereye i Kigali, abaganga n’abanyeshuri biga ubuganga basabye ko gahunda yo kwigira ku mirambo (anatomy practice) yakomeza gushyigikirwa, kuko ari imwe mu nkingi zifasha kubaka abaganga b’inzobere kandi bafite ubumenyi ngiro bwimbitse.

Dr. Gashegu, umwe mu baganga b’inzobere mu kwigisha no mu bushakashatsi, yavuze ko kwigisha umuganga bitagomba gufatwa nk’iby’abaganga bonyine, ahubwo ari ubufatanye bw’Abanyarwanda bose, kuko umubiri w’umuntu wapfuye ucyenewe utatangwa n'umuganga gusa ahubwo ari uw'umunyarwanda.

Yagize ati “Kwigisha muganga ntabwo byaharirwa abaganga bonyine. Abimenyereza bajyaga bijyira ku mirambo, reka mbivuge uko bimeze, kandi iyo mirambo si iya abaganga bonyine, ni iya abantu basanzwe . Byarabafashije ku buryo nibajya gukorera ku muntu muzima bazaba bakora ibyo bazi neza kandi ingaruka zizaba nziza".

Yakomeje asaba Abanyarwanda gufatanya n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu kubaka ubushishozi mu byerekeye gukoresha imirambo mu kwigisha, kugira ngo ibyo byashakirwaga hanze y’igihugu bikomeze kuboneka no mu Rwanda.

yagize ati “kugira ngo Ibyo twajyaga gushakira hanze biboneka aha. Biradusaba ko Abanyarwanda bafatanya natwe, kuko bigirira akamaro igihugu cyose".

Iyi nama yahuje abaganga n’abanyeshuri 275 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, igamije kungurana ibitekerezo ku buryo amasomo y’ubuvuzi yakwigishwa neza kandi agatanga umusaruro ugaragara mu buzima bw’abantu.

Abanyeshuri biga ubuganga bashimye iyi gahunda, bavuga ko kwigira ku mirambo bibafasha kumenya neza imyubakire y’umubiri w’umuntu, bikabategura gukora neza igihe bazaba batangiye gukorera ku bantu bazima.

Oct 13, 2025 - 15:07