Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri WHO na Gavi ku buzima rusange
Kuri uyu wa 21 Mata 2026, ku biro bya Perezida muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Dr Sania Nishtar, Umuyobozi Mukuru wa Gavi, the Vaccine Alliance, wari kumwe n’itsinda ayoboye.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Gavi, hagamijwe kurushaho guteza imbere gahunda z’ikingira, kuzamura ireme ry’ubuzima rusange, no kwagura uburyo abaturage bose babona inkingo z’ingenzi zirokora ubuzima.
Perezida Kagame yanahuye kandi na Prof Mohamed Yakub Janabi, Umuyobozi w’akarere ka Afurika mu ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO), hamwe na Dr Brian Chirombo, bagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ubuzima.
Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umutekano w’ubuzima no kubaka inzego z’ubuzima zihamye kandi zihanganira ibibazo, haba mu Rwanda no mu karere.
Ibi biganiro bishimangira intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere serivisi z’ubuzima no gufatanya n’imiryango mpuzamahanga mu guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage.

Kinyarwanda
English
Swahili









