issa
Kenya: Hageze umuti mushya urinda abantu kwandura SIDA

Feb 18, 2026 - 13:35
 0

Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare 2026 iki gihugu cyakiriye doze 21.000 z’umuti mushya wa Lenacapavir Yeztugo urinda abantu kwandura agakoko gatera SIDA ndetse kiba icya mbere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba giteye iyi ntambwe.

Leta ya Kenya iteganya gukwirakwiza izi doses mu turere 15 tugaragaramo ubwandu bwinshi bw’agakoko gatera SIDA, utundi tukazazihabwa muri Mata 2026 ubwo izaba yakiriye izindi ibihumbi 12.

Uyu muti wakozwe na Gilead Sciences, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimenyerewe mu gukora inkingo. Amasuzuma yakorewe mu bihugu bitandukanye inshuro eshatu bwagaragaje ko warinda virusi itera SIDA ku rugero rwa 99,9% ufashwe buri mezi atandatu.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Duale yabwiye abaturage ko uyu muti utavura abanduye agakoko gatera SIDA, asaba abanduye ko bakomeza kunywa imiti basanzwe banywa umunsi ku wundi cyangwa gukoresha urushinge, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko Leta y’u Rwanda ishaka gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’urushinge ruterwa mu mezi abiri.

Mu kiganiro cyabaye muri Nyakanga 2025, Dr. Ikuzo yasobanuye ko ibiganiro bigenze neza, umuti wa Lenacapavir ushobora kugera mu Rwanda mu 2026, ugatangira gukoreshwa, kandi ko yaba ari intambwe ikomeye kuko wagabanya umuhangayiko Abaturarwanda baterwa no kunywa umuti buri munsi.

Feb 18, 2026 - 13:38