Kunywa itabi bigusha amabere y'abagore n'abakobwa - Ubushakashatsi
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku isi bwerekana ko kunywa itabi bigira ingaruka zikomeye ku mabere y’umugore, harimo no gutuma agwa vuba (breast ptosis).
Inyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri University of Kentucky yagaragaje ko abagore banywa itabi bafite ibyago biri hejuru ku kigero cya 24% byo gutuma amabere agwa vuba kandi cyane ugereranyije n’abatanywa itabi.
Ibi bishingirwa ku kuba itabi ryonona collagen na elastin, imicu (utudodo tugize uruhu cyangwa umubiri imbere) y’uruhu ifasha umubiri kugumana imbaraga n’imiterere isanzwe, bityo uruhu rukihuta gusaza no gutakaza ubushobozi bwo kwifata.
Ubundi bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’abahanga mu buvuzi bwongera ubwiza muri Amerika (ASPS) bwasanze abagore banywa itabi bagira ibyago byo gutuma amabere agwa inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’abatarinywa.
Inyigo yabo ivuga ko uruhu rw’abanywi b’itabi rugira ikibazo cyo gutakaza elasticity ku gipimo cya 30% kugeza kuri 40%, bigatuma agace k’amabere kadashobora kugumana imiterere y'umwimerere.
Abashakashatsi bemeza ko ibi bibazo bitera amabere gutakaza imiterere vuba kuko uru ruhu ruba rutakibasha gushyigikira ibiro by'aho ayo mabere atereye.
Mu Bushinwa naho habayeho indi nyigo yakorewe ku bagore barenga 1,500 mu 2019, yerekana ko kunywa itabi cyangwa gufata nikotine nyinshi bigabanya cyane uko amaraso atembera mu gatuza.
Ibi bituma uruhu rutabona intungamubiri zihagije, bigateza igabanuka rya collagen ku kigero gishobora kugera kuri 45%, ku buryo abagore banywa itabi kurusha abandi baba bafite ibyago byinshi byo guhura no kugwa kw’amabere.
Iyi nyigo yanerekanye ko abagore banywa itabi bituma uruhu rwo mu gatuza rucika imbaraga ku rugero rwa 55% kurusha abandi.
Muri rusange, izindi nyigo zose zigaragaza ko itabi rituma amabere y'abagore agwa kuko ryangiza uturemangingo tw'uruhu rwo hejuru mu gatuza.
Abashakashatsi bo mu nzego zitandukanye bemeza ko kunywa itabi ari kimwe mu bituma amabere agwa vuba kurusha ibindi bice byose byakozweho ubushakashatsi mu bijyanye no gusaza k’uruhu.


Kinyarwanda
English
Swahili









