Huye: Benshi ibyo kuboneza urubyaro ntibabikozwa
Mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage bavuga ko ibyo kuboneza urubyaro batabikozwa bitewe n’imyemerere yabo, hari n’abavuga ko ababikora rimwe na rimwe bibaviramo kubura urubyaro burundu cyangwa bikabagiraho ingaruka nyuma, bityo bikabatera kubigendera kure bitewe n’amakuru make babifiteho.
Uwitwa Nyiransengimana Marie Jeanne utuye mu Murenge wa Ngoma avuga ko kuboneza urubyaro abona atari ibintu yumva yakora bitewe n’imyemerere ye ndetse ko yumva ko hari n’ababikora bikabagiraho ingaruka bityo bikarangira babuze urubyaro.
Yagize ati “Ku bwanjye numva kuboneza urubyaro atari ibintu nkwiye gukora pe! Ngewe ndi umudivantiste, mba numva kubikora rero naba ndimo nica ukwemera kw’Imana. Rwose imyemerere yanjye ntabwo yabinkundira. Ikindi numva ko hari ababikora bigenda neza ariko nyuma y’icyo gihe bakibakoreye bakabura urubyaro burundu. Yewe n’umugabo wanjye arabizi ko nta mukundira kubikora.”
Ishimwe Joseline na we utuye mu Murenge wa Ngoma avuga ko igihe cyo kuboneza urubyaro mu muryango we kitaragera, ndetse nta n’ubushake afite bwo kuzabikora.
Ati “Kuboneza urubyaro ndabyumva cyane ariko ntabwo mbyizera neza ku buryo nahitamo kubikora. Ngewe ndacyari muto, nshatse umugabo vuba mfite umwana umwe, ubuse naboneza urubyaro rw’abana nta bafite? Oya rwose, igihe cyo kubikora mbona kitaragera, uretse ko n’ubundi iyo gahunda ntayo nteganya.”
Ibi aba babyeyi bavuga, urebye ntaho bitaniye n’iby’abagabo bo muri aka Karere ka Huye aho bamwe bavuga ko bagifite imbogamizi z’uko kuboneza urubyaro byaba bigira ingaruka ku buzima bw’uwabikoze.
Umugabo witwa Dukuzumuremyi Jean Paul avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro nta kizere ayiha kuko yumva ko uwabikoze adakomeza imibereho ye nk’ibisanzwe.
Yagize ati “Iyo gahunda ndayizi ariko ntayo turakora mu muryango wanjye kubera ko hari abo twumva bavuga ko bigira ingaruka ku buzima bw’uwabikoze. N’urugero natanga ni uko numvise ko kuboneza urubyaro ku bagabo hari imitsi bakurirwaho ifasha umuntu kwifuza imibonano mpuzabitsina, ndetse ko hari n’ababikora bikabakurirwaho uburenganzira bwo kubyara burundu. Ubwo buzima rero ntabwo nabushobora.”
Ku rundi ruhande, umubyeyi witwa Nyirarukundo Spesioza avuga ko kuboneza urubyaro we byamufashije kugabanya umutwaro w’imibereho mibi abona ku bandi babyeyi banze kwitabira iyo gahunda.
Ati “Nanjye mbere gahunda yo kuboneza urubyaro ntabwo nayumvaga, ariko kubera nakundaga kwitabira inama zo ku bitaro zitangwa n’umuyobozi w’ibitaro, nagiye numva ibyiza byo kuboneza urubyaro. Mbisaba umugabo wanjye arabyemera, kandi byadufashije kwirinda imibereho mibi yo kubyara abana tudashoboye kurera.
Nk’ubu hari abo nkibona bahetse abana babiri batatu bangana, bikambabaza. Ushobora gutekereza ko abo bana ari impanga kandi ari ukubera imirire mibi yabo kuko ababyeyi babo bababyara batabateguriye ibyo bazakenera.
Ugasanga abo bana bararwaragurika gusa, ibyo byose biterwa n’uko batateguwe. Inama nagira ababyeyi bagenzi banjye ni ukuganiriza abagabo babo kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko ifasha cyane. Ndabizi ko bitoroshye kubyumva ariko birashoboka, kuko nanjye byarankundiye.”
Umwe mu baganga basanzwe bakorera muri Kabutare Hospital utashatse gutangaza amazina ye, aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko abona impamvu nyamukuru ituma benshi bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro batayikora ari ukubera ubumenyi buke bayifiteho.
Yagize ati “Icyo mbona ni uko benshi mu baturage bavuga ko bataboneza urubyaro nta makuru ahagije bafite ku bijyanye na byo. Kuko abo bavuga ko bibagiraho ingaruka si byo kuko kugeza ubu ntabo nari nabona. Urebye byose bipfira mu myumvire yabo kuko hari amakuru menshi baba badafite.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abanga kuboneza urubyaro bitwaje amadini ndetse n’imyemerere yabo bakwiye kwigishwa kuko usanga iyo myumvire yabo ari yo itera uko kwibaza kose.
Ati “Akenshi ntangazwa n’abavuga ko bataboneza urubyaro kubera imyemerere yabo. Nk’ubu, buri wese akurikije ibyo amatorero yabo avuga 100% wasanga hari byinshi bihangirikiye. Munyihanganire kuvuga gutya, ariko hari abantu ubona rwose babyara indahekana buri mwaka ngo ni imyemerere ibategeka kuzura isi. Ariko wareba ugasanga ni bo barwaza abana n’ibindi. Ibyo byose rero biterwa n’uko hari amakuru menshi abo baturage badafite, urebye icyo babura ni inama no kwigishwa akamaro ko kuboneza urubyaro.”
Dr. Venuste, umwe mu bashyitsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko kuboneza urubyaro bitagakwiye gutera abantu impungenge kuko bigira ingaruka nziza kurusha imbi.
Ati “Ubundi kuboneza urubyaro ni uburyo bukoreshwa mu gutegura umubare w’abana umuryango uhitamo kugira, bikagendana n’ubushobozi bwabo, bityo bikabafasha kwita ku mibereho myiza y’abo bana. Hari urushinge ruterwa abagore, hari agakingirizo ndetse n’ubundi buryo bwinshi bukoreshwa mu kuboneza urubyaro.
Sinumva impamvu rero abantu batinya iyo gahunda kandi ari imwe mu ngamba zifasha umuryango kubaho neza. Gusa icyo navuga ni uko inzitizi abo baturage bafite ahanini zituruka ku kuba nta nyigisho zihagije bahabwa. Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko kuboneza urubyaro nta ngaruka mbi biteza, ahubwo bifasha umuryango kubaho neza no kurera neza abana baba barahitiyemo kugira, gusa bagendeye ku bushobozi bwabo.”
Impuguke n’inzego z’ubuzima basaba abaturage gushaka amakuru ahagije ku kuboneza urubyaro kugira ngo bafate ibyemezo bishingiye ku bumenyi, mu rwego rwo gutitamo uburyo bwiza bwo kubaho neza ndetse n’abagize umuryango wabo bakamererwa neza binyuze muburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.


Kinyarwanda
English
Swahili









