issa
Gicumbi: Bane bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza Magwingi

Jan 15, 2026 - 09:06
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi k’ubufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB n’inzego z’ibanze, yafashwe abantu bane bo mu Kagali ka Musenyi,Umurenge wa Mutete,Akarere ka Gicumbi, bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya Magwingi

Aba bantu uko ari bane batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Ni ibikorwa byahuriwemo n’inzego z’itandukanye, aho hafashwe Litiro 200 z’ibi binyobwa bya magwingi, byafatiwe aho bikorerwa n’aho bicururizwa.

Magwingi yafashwe yangijwe mu ruhame, abaturage basabwa kwirinda kunywa ibintu bifite indenge kuko ari intandaro y’indwara no guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaraguru IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye  abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka k’ubuzima bw’ababinywa ndetse no ku mutekano w’aho batuye.

Yagize “Niba ikinyobwa kiswe magwingi nta kamaro cyagira usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rirahita rikumvisha ingaruka zo kugikoresha bityo abantu bakwiye kwirinda kubinywa.” 

Yakomeje agira “Iyo tugenzuye dusanga aho ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri, umutekano waho urahungabana bitewe n’urugomo, amakimbira n’ibindi byaha bihagaragara. Ibi rero ntahandi biganisha usibye kudindiza iterambere ry’abahatuye.”

Polisi isaba abaturage kwirinda ibi binyobwa byuje inenge kandi bakihutira kubitangaho amakuru kuko n’ababikorwa ubwabo badashobora kubinywa.

IP Ignace yagize ati “Ababikora bazi ububi bwabyo kuko ntibabinywa cyangwa ngo babe babiha abo mu miryango yabo, ntibikwiye  ko hari undi yabinywa.”

Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe uko amategeko abiteganya.

Jan 15, 2026 - 09:42