
Muri iyi myaka itanu tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250-Misitiri Utumatwishima
Mu cyerekezo u Rwanda rwihaye mu iterambere, hari gahunda nyinshi ziteganyijwe harimo no guhanga imirimo igiye itandukanye cyane cyane hibandwa ku rubyiruko.
Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, ishimangira ko mu rwego rwo kwegereza urubyiruko iterambere, muri buri myaka itanu hagiye kujya hahangwa imirimo ibihumbi 250; nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’iyi minisiteri Dr Utumatwishima.
Ati: “ ubu muri NST2, muri iyi myaka itanu tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250.
Iyi minisiteri kandi ivuga ko abacikirije amashuri yisumbuye bagiye gufashwa kuyasubukura hiyongeyeho no kwigishwa umwuga. Ikindi kandi biri muri gahunda yo gukomeza kwihutishwa ihangwa ry'imirimo no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.
Ni nyuma y'aho bigaragariye ko mu rubyiruko, abakandagiye mu ishuri biborohera guhanga imirimo.
Iyi minisiteri ivuga ko igiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ngo harebwe niba umuntu wese wavuye muri segonderi, akavamo kubera ibibazo byo mu muryango, n’ibindi byatumye atarangiza, yarangiza kwiga segonderi mu gihe gito cyane. Si ibyo gusa kuko haziyongeraho n’umwuga wamufasha guhanga umurimo.