issa
Nicolas Sarkozy yafunguwe

Nicolas Sarkozy yafunguwe

Nov 10, 2025 - 16:20
 0

Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa aba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025.

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yafunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Ubwo yajyanwaga muri gereza izwi nka Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, abamwunganira mu mategeko bahise basaba ko afungurwa by’agateganyo.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris ku wa 10 Ugushyingo 2025 rwategetse ko afungurwa by’agateganyo ariko akazakomeza gucungirwa hafi n’inzego z’ubutabera. Yari amaze ibyumweru bitatu muri gereza.

Uyu mugabo biteganyijwe ko asohoka muri gereza kuri uyu wa Mbere.

Sarkozy wafunguwe urukiko rwamubujije kurenga ubutaka bw’u Bufaransa, mu gihe ubujurire ku rubanza rwe butegerejwe mu bihe biri imbere.

Ubushinjacyaha kuri iyi nshuro na bwo bwasabye ko Sarkozy arekurwa ariko akazakomeza kugenzurirwa hafi n’inzego z’ubutabera.

Nubwo yari yarafunzwe Sarkozy ahakana ibyaha byose akavuga ko ari ibyo bamuhimbiye ndetse yanavuze ko ibyumweru bitatu yari amaze muri gereza ari ibihe bigoye cyane kuri we n’abandi bafunzwe bose.