issa
U Rwanda rwakiriye inama ya 19 y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika

Nov 10, 2025 - 16:29
 0

Kuri uyu wa mbere I Kigali, hatangiye inama ya 19 y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika (ACOC), ihuriro rikomeye rihuza abayobozi b’ibigo byigisha amasomo ya gisirikare ku mugabane wose. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya Gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’Ikoranabuhanga.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imyigishirize n’amahugurwa ya gisirikare hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bujyanye n’igihe.

Mu butumwa bwe ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda, yashimangiye ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bya Afurika mu bijyanye n’umutekano. Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu masomo ya gisirikare ari ingenzi mu kongerera ubushobozi abasirikare b’umugabane no kubategura guhangana n’ibibazo by’umutekano bihanze isi muri iki gihe.

Abitabiriye inama bagarutse ku kamaro ko gufatanya mu guhanga udushya no gushyiraho uburyo bushya bwo kwigisha no guhugura abasirikare, hagamijwe kuziba icyuho cy’ikoranabuhanga no guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

Iyi nama izamara iminsi itatu, ikazasozwa n’imyanzuro igamije gukomeza kunoza uburezi bwa gisirikare n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.