Leta ya Niger yatangaje ko nta gahunda ihari yo gufungura umupaka uhuza icyo gihugu na Benin
Perezida w’inzibacyuho wa Niger, Gen. Abdourahamane Tchiani, yatangaje ko umupaka uhuza igihugu cye na Benin udateze gufungurwa mu gihe umutekano muke ukigaragara hagati ya Niger na Benin.
Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Gaya ku wa 9 Ugushyingo 2025, uri hafi y’uwo mupaka wa Malanville, aho yashinjye Benin gukorana bya hafi n’ingabo z’u Bufaransa hagamijwe gusenya umutekano w’icyo gihugu cya Niger ndetse ko Benin irenga ku mategeko yashyizweho n’ibihugu byo mu butayu bwa Sahara AES.
Benin mu itangazo yashyize hanze kuri iki cyumweru yahakaniye kure ibyo ishinjwa Ivuga ko itigeze ikorana n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa hagamijwe kwangiza umutekano w’icyo gihugu cya Niger ndetse ko nta mategeko yarenzeho ahubwo ko ibibazo by’umutekano muke Niger ifite ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu.
Perezida Tchiani yavuze ko gufungura uwo mupaka wa Malanville uhuza Benin na Niger byaba ari ugucika intege no kugamburuza ibyo abaturage ba Niger bifuza birimo ibyo kurwanya umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka muri Benin ikanagirira nabi abatuye Niger.
Umupaka wa Malanville uhuza igihugu cya Niger na Benin wafunzwe kuva muri Nyakanga 2023, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryashyize Gen. Tchiani ku butegetsi ubwo yasimburaga Mohamed Bazoum. Bikaba ibintu byateye icyo gihugu imvururu zanateye ihungabana mu bucuruzi bituma ubukungu bw’icyo gihugu bugabanuka bikomeye.
Ibi bibaye mu gihe Kanama uyu mwaka igihugu cya Benin cyari cyatumiye mugenzi wacyo Niger na Burkina Faso mu birori byari ibyo kwizihiza umunsi mukuru w’icyo gihugu uretse ko ibyo bihugu byombi bititabiriye ubwo butumire.
Kugeza ubu umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Niger na Benin bitewe n’uwo mupaka ugiye kumara hafi imyaka 2 nigice ufunze mu gihe kandi abaturage n’abacuruzi baturiye uwo mupaka bakomeje gutaka basaba ko uwo mupaka wafungurwa kugira ngo imibereho yabo yongera kugenda neza nk’uko byahoze.


Kinyarwanda
English
Swahili









