issa
Kayonza: Babangamiwe n'umuhanda wadindije ubuhahirane

Mar 5, 2026 - 21:30
 0

Abaturage bakoresha umuhanda bakunze kwita uw'Abashinwa bavuga ko iyangirika ryawo ryabagizeho ingaruka ku buryo ukomeje no kudindiza ubuhahirane

Bamwe mu bakoresha uwo umuhanda wifashishwa mu buhahirane hagati y'abatuye muri Kayonza n'uturere tubiri bihana imbibi, bavuga ko uwo muhanda wangiritse ndetse ukomeje kubateza igihombo ndetse ukadindiza n'ishoramari mu buhinzi muri ako gace. Abo baturage bagaragaza ko bigora abejeje imyaka kuyigeza ku masoko bitewe nuko uwo muhanda wangiritse bikomeye.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ruramira by'umwihariko utugari twa Nkamba na Bugambira mu karere ka Kayonza, bavuga ko kuba uwo muhanda warangiritse cyane bidindiza abahinzi mu gihe muri ako gace ariko gakunze kubona imvura ugereranyije n'ibindi bice byo mu karere ka Kayonza.

Umuturage witwa Mwizerwa Jean Pierre yaganiriye na UKWELITIMES agaragaza ingaruka zatewe n'iyangirika ry'uwo muhanda bise uw'abashinwa. Yagize ati " Uyu muhanda w'abashinwa warangiritse ku buryo cyane ku buryo iyo imvura yaguye nta modoka ishobora kuhaca itwaye umusaruro, abakoresha amagare na moto nabo usanga banyerera ku buryo bagwamo."

Mwizerwa yakomeje ati" Turasaba ko badukorera umuhanda nubwo bakoresha umuganda w'abaturage bagasiba ibinogo byacitsemo."

Hakizimana Emmanuel, avuga ko iyangirika ry'uwo muhanda ryabagizeho ingaruka ndetse zigera no ku baturanyi babo bo mu turere twa Rwamagana na Ngoma.

Yagize ati " Uyu muhanda nubwo uri mu Murenge wa Ruramira ariko ukoreshwa n'abahinzi bakorera muri Kigabiro ku gishanga ahitwa mu Butara ndetse n'aba Rwimbogo muri Munyaga, ukongeraho abo muri Ngoma muri Gasetsa. Abo baturage bose iyo bejeje imyaka birabagora kubona uko bayijyana i Rwamagana kuko niho haboneka isoko byoroshye."

Mukeshimana Valentine ni umwe mu baturage babwiye UKWELITIMES ko hari ababura akazi kubera uwo muhanda wangiritse.

Yagize ati" Hano hari abashoramari bari batangiye guhinga urusenda ariko barabiretse kubera uyu muhanda. Hari n'abandi bajya bashaka kugura ubutaka hano kuko hari amazi ahagije bakoresha buhira ariko iyo barenze Cyabitana bakabona umuhanda umeze nabi bahita basubira inyuma bakajya kubushakira ahandi nko mu mwaka ushize hari umuhinde wagarukiye ku kiyapani agiye kugura ubutaka bwo gukoreraho Imishinga. Umuhanda ukozwe abo bashoramari bajya baduha akazi natwe tukiteza imbere."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yabwiye UKWELITIMES, ko imihanda yangiritse hariho gahunda yo kuyikora hifashijwe umuganda rusange.

Yagize ati" Mu kwiyubakira Igihugu, birumvikana ko aho ingengo y'imari itaraboneka  amahitamo ni ugukoresha amaboko yacu, kandi biragenda bitanga umusaruro, hari imihanda bafite yagiye yangirika ariko mwabonye ko byatangiye kuyisana hari ibyo batangiye gukora, mwarabibonye ahitwa mu Gasogororo ibyo bakoze no  mu bice bikorerwamo  ubworozi twakozeyo umuganda na hano tuvuye mubonye ko twakoze umuhanda na Kayonza uyu munsi hari iyo bakoze, mbere bari bakoze umuhanda wo muri Gahini ujya kuri Kaminuza ni ugukomereza ahongaho."

Uyu muhanda bakunda kwita uw'Abashinwa ni umuhanda ukoreshwa n'abahinzi ndetse n'abaturage muri rusange bo mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, uwa Remera mu karere ka Ngoma ndetse na Kigabiro na Munyaga mu karere ka Rwamagana.

Mar 5, 2026 - 21:31