issa
Muhima: Nta muturage usa nabi n’utambaye inkweto uzongera guhabwa serivisi

Oct 27, 2025 - 13:25
 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bwatangaje ko nta muturage n’umwe wo muri aka gace utambaye inkweto cyangwa usa nabi yaba ku mubiri no ku myambaro yambaye uzongera guhabwa serivisi.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, ku wa 25 Ukwakira 2025 ubwo hasozwaga umuganda rusange usoza ukwezi wakorewe mu Kagari k’ubumwe muri uyu Murenge wa Muhima hanakorwa ubukangurambaga mu baturage ku suku ku mubiri naho bakorera ndetse naho batuye

Mukandori T Grace, yasabye abaturage gusa neza ku mubiri no ku myambaro baba bambaye ndetse no kujya Bambara inkweto.

Yaboneyeho kwihanangiriza abanyamabanga Nshingwabikorwa bikorwa b’Utugeri tugize Umurenge wa Muhima ko uwo azasanga ari guha serivisi umuturage usa nabi cyangwa utambaye inkweto ariwe uzabibazwa.

Yagize ati “ Mubyumve nta muturage muri Muhima uzongera guhabwa serivisi asa nabi cyangwa atambaye inkweto , gusanabi ni ukuvuga gusa nabi ku mubir no kumyambaro muba mwambaye mugomba gusa neza.”

Yakomeje agira ati “ Ba gitifu b’Utugari mubyumve uwo nzasanga ari guha umuturage usa nabi serivisi cyangwa utambaye inkweto sinzabibaza umuturage uwo muyobozi niwe nzabibaza kandi azabyirengera.”

Yakomeje asaba abakarani bakorera muri Koperative zitandukanye ziherereye muri uyu Murenge wa Muhima gusa neza no kurangwa n’isuku birinda kwihagarika ahantu hose babonye.

Ati “ Ubu muzi kwa Mutangana? Ubu muzi impamvu hasa neza? Nta kindi kiri gutuma hasa neza n’uko buri ahantu hose abakarani mwihagarikaga twahashyize umunyerondo, kuko muranywa utuyoga mwarangiza mukihagarika ahantu hose mubonye?”

Uhagarariye Koperative y’abakarani witwa Nyandwi, we yabwiye UKWELITIMES, ko bagiye gukora bukangurambaga mu bakarani bose babashishikariza gusaneza no kwirinda kwihagarika buri ahantu hose babonye.

Ati “ Wenda koperative mpagarariye siko imeze ariko abandi bigenda bigaragara ko babikra ariko guhera none tugiye kubanyuramo tubashishikarize kujya barangwa n’isuku ndetse no kugura inkweto n’imyambaro aho kujya bakomeza kunywera inzoga amafaranga yose baba bakoreye.”

Oct 27, 2025 - 16:56