issa
Gitega:Batunguwe n'uburyo birukanwe mu isoko bakoreragamo bitwa abazunguzayi

Jul 9, 2025 - 18:22
 1

Bamwe mu bacururizaga mu isoko ry'abahoze ari abazunguzayi rya Ejo heza Moderne Market, bari kurira ayo kwarika nyuma y'aho ubuyobozi bubirukaniye muri iri soko bubashinja ko bacururiza mu kajagari.

Ibi aba baturage babitangarije UKWELITIMES, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025.

Aba baturage bahize bari abazunguzayi mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyarugenge ariko bakaza kuva mu muhanda, bavuga ko batiyumvisha uburyo birukanwe muri iri soko bashinjwa gukorera mu kajagari mu gihe hanze yaryo hacururiza abazunguzayi benshi banarimo n'abazunguza inyama mu mashashi.

Bavuga ko batunguwe cyane n'uburyo mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu muri iri soko hazindukiye inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitega zibabuza gucuruza ndetse zinabasaba gukura ibucuruzwa byabo vuba vuba aho bakoreraga.

Umwe muri aba baturage yagize ati " Twe twazindutse tubona inkeragutabara zirahari zidusaba gukura ibintu byacu aho twakoreraga zivuga ngo dukorera mu kajagari,ese nk'abanyamakuru mwatubariza uburyo umuntu ukorera mu isoko asora akanishyura iseta yitwa n'umuzunguzayi."

Undi yagize ati " Ntitwumva uburyo badutunguye, kuko niyo byaba bitemewe bari no kuduha byibuze n'iminsi tugacuruza ibyacu byarangira tukabona kugenda aho kudutungura uku kuko muri twe hari na benshi bari barafashe inguzanyo bakeneye kuzishyura."

Yongeyeho ko umuntu wese wirukanwe aho bacururizaga aho bakoreraga yishyuraga amafaranga ari hagati y'ibihumbi 150 n'ibihumbi 300 bitewe n'ingano y'aho akorera.

Ati " Birababaje cyane kuko uwacururizaga ahantu ha metero eshatu yishyuraga ibihumbi 300 mu gihe uwakoreraga ahantu ha metero 1,5 yishyuraga ibihumbi 150, mudufashe kuko ubu rwose tugiye gusubira mu muhanda."

Umwe mu bayobora b'iri soko wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye UKWELITIMES ko n'abo batunguwe n'iki cyemezo.

Ati "Wowe nturi umunyamakuru? ubu koko hari akajagari kaba mu isoko? uzi ubusanzwe isoko ari akajagari? mu bibaze Umujyi wa Kigali impamvu bwakoze ibi bintu kandi hanze y'iri soko no mu nkengero ryaryo hakorera abazunguzayi benshi barimo abazunguza n'inyama mbisi n'ibindi."

Umunyamakuru wa UKWELITIMES, yananyarukiye mu isoko ryo kwa Mutangana riherereye mu Murenge wa Muhima ryegeranye n'iri soko aba bacuruzi birukanwemo asanga ririmo ubucucike bwinshi n'umwanda ukabije ku buryo benshi batiyumvisha impamvu aribo gusa birukanwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega Mugambira Ethienne we, yab awwwiye UKWELITIMES ko Umujyi wa Kigali ariwo ikwiye kubazwa impamvu aba bacuruzi bagera ku 100 birukanwe muri iri risoko.