Kenya: Perezida Ruto yategetse Polisi kurasa amaguru abigaragambya
Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko abapolisi bagomba kurasa ku maguru abigaragambya bangiza ibikorwa by’abandi, mu rwego rwo kubaca intege ariko batabambura ubuzima. Ibi yabivugiye mu ijambo yatanzwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko abantu 31 bapfiriye mu myigaragambyo yabaye muri iki gihugu ku wa Mbere.
Mu magambo ye yagize ati "Umuntu ugiye gutwika iby’abandi, uwo muntu agomba kuraswa mu kuguru. Ajye kwa muganga ari mu nzira yo kujya mu rukiko. Ntibagomba kumwica, ahubwo bagomba kumukomeretsa ku maguru."
Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere muri Kenya yagaragayemo imvururu bikomeye, Polisi igerageza kurinda ibice byinshi bya Nairobi, ikoresha imyuka iryana mu maso, amazi akonje n’amasasu yo gutatanya abaturage kugira ngo abigaragambya badakomeza kwangiza amaduka, ibitaro n’inyubako no gutwika bimwe muri ibi bikorwaremezo.
Iyi myigaragambyo yazamuwe n’urupfu rwa Albert Ojwang, impirimbanyi mu bya politiki wapfiriye mu maboko ya polisi mu kwezi gushize. Abiganjemo urubyiruko ni bo bifashijije imbuga nkoranyambaga bategura iyi myigaragambyo yo kwamagana ruswa, ubukene no guhohoterwa na polisi.
Abigaragambya benshi bafite ubutumwa bumwe bugira buti 'Ruto ntazongera kuyobora manda ya kabiri'. Perezida Ruto yatowe abaturage bizeye ko azaharanira inyungu z’abakene, ariko ubu bamushinja kutita ku bibazo byabo.
Abigaragambya muri Kenya umunsi ku munsi barakaza imyigaragambyo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko iyi myigaragambyo yari iyo kugerageza guhirika ubutegetsi, ndetse ashinja abayiteguye ubajura n'ubugizi bwa nabi.
Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR) yavuze ko hari amatsinda yitwaje imihoro n’ibiboko yagaragaye arimo gukorana n’abapolisi i Nairobi no mu mujyi wa Eldoret, gusa Polisi yo ntacyo iratangaza kuri iyo raporo.
Iyi myigaragambyo ikomeje gukaza umurego, by’umwihariko mu rubyiruko ruzwi nk'aba 'Gen Z' rutishimiye imiyoborere iriho. Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko niba Ruto ashaka gukomeza kuyobora igihugu, agomba guhitamo inzira yo kuganira n’abaturage aho gukomeza gukoresha ubundi buryo.


Kinyarwanda
English
Swahili









