RDC: Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo ubarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida
Mu gitondo cyo ku wa kane, tariki ya 15 Gicurasi, umusirikare ubarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Republican Guard), yishe arashe abasirikare batatu bo mu ishami rishinzwe disipuline y’abasirikare {Military Police(MP)} mu murwa mukuru i Kinshasa.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo actualite.cd, bitangaza ko ahagana saa cyenda z’urucyerera zo kuri uyu wa Kane taliki 15 Gicurasi 2025,uyu musirikare ngo yasanze aba bagenzi be mu kigo cya Camp Babylone arabica anabatwara udusanduku tw'amasasu (Gun Magazine).
Bikimara kuba, inzego za gisirikare zahise zoherezayo abasirikare zifata uyu musirikare, gusa mbere yo kumuta muri yombi, habanje kubaho kurasana nyuma y’uko uyu musirikare aho yari yahungiye byagoranye ko bahita bahamukura.
Kugeza ubwo yafatwaga, hari hataratangazwa impamvu yatumye yica abo basirikare bityo iperereza rya gisirikare rikaba ryahise ritangira kugira ngo hagaragazwe icyateye ubwo bwicanyi.


Kinyarwanda
English
Swahili









